Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yagaruye ka karirimbo akunda ngo u Rwanda ruriho gusa kuva aho FPR-Inkotanyi ifatiye igihugu muli 1994.

Nimuhorane Imana !

Ejobundi kuli 05/10/2019 muli Rwanda Day i Bonn (Ubudage) Kagame yagaruye ka karirimbo akunda ngo u Rwanda ruriho gusa kuva aho FPR-Inkotanyi ifatiye igihugu muli 1994.

James Kabarebe we avuga ko u Rwanda rwari rwarigeze kubaho, ko aliko rwaje kuba nk’umurwayi ujya muli coma akamaramo imyaka 35 kuko ngo “rwasinziriye kuva muli 1994 rugakanguka muli 1994” none ubu ngo rukaba ruganje mu mahanga ahubwo rufite n’icyerekezo gihamye.

Umva, hari igihe rwose numvaga bene aya magambo akandakaza, aliko ubu asigaye ansetsa, kuko bene iyi mvugo ibwiyemezi ahubwo ni ubwenge bucye !

Bakundarwanda, bavandimwe, nk’uko iwacu umugabo ahaguruka mu bandi akivuga ati “Nishe runaka na runaka” bose bakamuha amashyi batayobewe ko abeshya, ntitwabuza abivuga ibigwi by’amafuti kwirebera mu mazi kimwe nk’uko tutabuza inyombya kunyombya.

Urwo Rwanda bavuga, bamwe mu bo bakoranye baruvuze ukundi : Tewonesti Lizinde yatanze ubuhamya mu gitabo cye “La découverte de Kalinga ou la fin d’un mythe” (1979), Valensi Kajeguhakwa atanga ubundi mu gitabo cye “Rwanda : de la terre de paix à la terre de sang” (2001), n’abandi benshi.

Ni iki se ahubwo Kagame-FPR yakoze kidasanzwe ko iby’ibanze byose yabisanze aho !

Dr Biruka, 15/10/2019

Exit mobile version