Buri mwaka umuryango “Foundation Victoire Ingabire pour la paix” itanga igihembo ku bantu isanga baraharaniye ko habaho abamahoro na demokarasi mu karere k’ibiyaga bigari. Uyu mwaka wa 2017, David Himbara ari mu bantu bahawe icyo gihembo kubera akazi gakomeye arwana akoresheje ikaramu ye yandika avuga amabi ya Kagame n’igitugu cye. Irebere nawe uko byari byifashe mu Bubiligi aho abazungu n’abanyarwanda ari abatutsi, abahutu n’abatwa bateranye bishimira kuba yarashyize ahagaragara ubugome bwa leta ya Kagame yamufunze.
David Himbara nawe akimara kumenya ko ari mu batsindiye igihembo kitiriwe Victoire Umuhoza Ingabire, yatangaje ku rubuga rwe rwa Facebook ko yishimiye kuba yahawe iki gihembo cyamwitiriwe. Iyumvire nawe ijambo rya David Himbara aho yashimye kandi yongera no gutaka ibigwi bya Victoire Ingabire:
Kagame rero yafunze Victoire Ingabire yibwira ko anafunze izina rye n’ibitkerezo bye. Yaribeshye cyane kuko ahubwo amufunga yamushyize kurundi rwego nawe aazapfa atagezeho. Njye maze kumva ijambo rya David Himbara nibwo numvise koko urwego ruhanitse Intwari yacu Victoire Ingabire amaze kugeraho.
Francis Kayiranga