Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yafunze umupaka na Uganda none ikiro k’ibishyimbo kigeze ku Frw 1000 kivuye kuri Frw 400!

Ikibazo cy’ibishyimbo giteje inkeke abaturage

Rwanda: Bababajwe n’uko ibishyimbo byari ibiryo byabo by’ibanze ubu birya abifite.

Ibishyimbo ni ibiryo by’ibanze mu miryango myinshi y’Abanyarwanda gusa ikiro kimwe cyaguraga amafaranga 400 mu kwezi kwa kabiri ubu hari aho kigura 1000Frw, abo mu karere ka Rubavu na Rutsiro bavuga koi bi ari ubwa mbere babibonye.

Pierre Claver Rugimbana wo mu karere ka Rutsiro ati: ” Ni ikibazo kuko ibishyimbo ni uburisho bw’ibiryo byose. Turasaba leta kudufasha kuko ubu ibishyimbo birarya abifite”.

Abategetsi bemeza ko koko hari ibiribwa byazamutse mu biciro, gusa bakavuga ko ibyazamutse ari bicyeya cyane.

Bwana Rugimbana avuga ko ubu batunzwe n’ibirayi aho ikiro kimwe kigura 200Frw bakabirisha imboga za dodo, ubunyobwa cyangwa indagara, avuga ko akawunga (ifu y’ibigori) kahoze kabatunga nako kazamutse.

Nyiragasage Vestine utuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanama avuga ko hano mironko ibishyimbo biragura 1,300 cyangwa 1,200Frw.

Ati: “Ibi nibwo bwa mbere twabibona, niba ukoreye amafaranga igihumbi ntaho wabona ibishyimbo, iyi nzara nibwo bwa mbere twayibona.

N’ibindi nk’akawunga n’umuceri birahenze, ubwo rero waba wakoreye nk’igihumbi ukabura uko ubigenza ugatoragura utwo ubonye ngo abana bataburara”.

Leta y’u Rwanda ivuga ko nta kibazo cy’umusaruro cyangwa ibura ry’ibiribwa kiri mu gihugu nk’uko byavuzwe mu nama ku kwihaza mu biribwa ku mugabane wa Afurika yabaye mu kwezi kwa munani i Kigali.

Muri iyi nama minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko “muri rusange u Rwanda nta kibazo rufite, kandi “Leta ihorana ibigega byo gufasha abaturage” igihe bahura n’ibibazo by’ubuke bw’ibiribwa.

Sikiliza Godeliva utuye mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu avuga ko atigeze abona mbere aho ibakure [mironko] y’ibishyimbo igura 1,300Frw.

Mu gihe ibishyimbo byahoze aribyo biryo atabura ku isahani ye buri munsi, Madamu Sikiliza avuga ko ibintu ubu byahindutse kuko byabaye ibiryo by’abifite.

Ati: “Byaratuyobeye…Isarura ryatambutse ibakure y’ibishyimbo yaguraga amafaranga 700 cyangwa 600, ubu urumva byarazamutse kimwe n’akawunga, ntabwo byoroshye rwose turagowe”.

Abaturage mu murenge wa Boneza bavuga ko umufuka muto w’ifu y’ibigori (akawunga) baguraga 4,000Frw ubu ugura 5,500 cyangwa 6,000Frw naho 20kg z’iyi fu yari 8,500Frw ubu igeze ku 12,000Frw.

Uwufise ububasha kw’isanamuBBC GAHUZA
Image captionMu bihe bishije ifu y’ibigori n’ibishyimbo byari ibiryo bya benshi ariko ubu byazamuye ibiciro

Aba baturage bavuga ko guhenda kw’ibi biribwa bigendanye kandi n’ubuke bwabyo ku masoko cyane cyane ifu y’ibigori.

Tariki 21 z’ukwezi gushize guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yabwiye abadepite mu nteko ko koko hari ibiciro byazamutse cyane ku masoko.

Gusa avuga ko “ibyazamutse ari bicye cyane ugereranyije n’ibyagumye aho biri cyangwa ibyagabanutse”.

Nyirantezimana Florence wo mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro avuga ko kuba ibishyimbo byarahenze cyane ari ikibazo gikomeye kuko babona n’ibyo bahinze bitazera neza.

Nyirantezimana ati: “Ikintu kitwa icyo kurya cyose kiri kugura amafaranga menshi, ntabwo tuzi ikibitera. Niba bizagabanuka simbizi, ubu ni ubwa mbere ibi bintu tubibonye”.

Exit mobile version