Rwanda: Umwe muri ba guverineri, Gatabazi JMV, bari bahagaritswe yasubijwe mu mirimo. Ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda byasohoye itangazo rimenyesha ko Gatabazi Jean Marie Vianney asubijwe ku mwanya wa guverneri w’intara y’amajyaruguru, uyu yari yahagaritswe by’agateganyo kuri uwo mwanya mu kwezi kwa gatanu.
Emmanuel Gasana wari ukuriye intara y’Amajyepfo bari bahagarikiwe rimwe we yasimbuwe na Madamu Alice Kayitesi, uyu yari asanzwe akuriye Akarere ka Kamonyi.
Ntibisanzwe ko umutegetsi wo ku rwego rwa Guverineri ahagarikwa mu mirimo nyuma akongera akayisubizwaho.
Nyuma yo guhagarikwa Bwana Gatabazi – ukunda gukoresha Twitter – yayanditseho ko “asaba imbabazi Perezida Paul Kagame, ishyaka riri ku butegetsi n’Abanyarwanda aho yaba yarabatengushye”.
Bwana Gatabazi yari yahagaritswe nyuma y’imyaka ibiri kuri uwo mwanya, naho Bwana Gasana yari awumazeho umwaka umwe, mbere akaba yari komiseri mukuru wa polisi y’u Rwanda.
Impamvu zo guhagarikwa cyangwa kwegura kw’abategetsi bakuru ntizikunze gutangazwa mu Rwanda, kereka iyo hari izo Perezida Kagame avuzeho.
Itangazo ryari ryabahagaritse ku myanya yabo ryavugaga ko “hari ibyo bakurikiranweho”.
Muri bo nta wagejejwe imbere y’ubucamanza ngo akurikiranwe ku byaba byaratumye avanwa ku mirimo ye.
(Ku ifoto; Gatabazi JMV ari iburyo)