Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yabera yaguye kw’ijambo! Iyo aticira Col Karegeya muri South Africa cg ngo ahushe Gen Kayumba inshuro 3 ntabwo ibibazo afite byari kubaho

Perezida Kagame yatangaje ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakorera muri Afurika y’Epfo ari bo ntandaro y’agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda hashingiwe ku mabwire ya bo ubuyobozi bw’icyo gihugu buha agaciro.

Umubano w’ibihugu byombi wajemo kidobya kuva mu 2017 ubwo Abanyarwanda bakorera n’abatuye muri Uganda batangiraga gufatwa n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda (CMI) binyuranye n’amategeko.

Uganda ishinja abo banyarwanda kuba intasi zigamije guhungabanya umutekano, mu gihe u Rwanda rushinja icyo gihugu gukorana n’abashaka kuruhungabanyiriza umutekano. Ibintu byarushijeho kuzamba ubwo bamwe mu banyarwanda batangiraga gukorerwa iyicarubozo, bikabaviramo kuremara ingingo bakanirukanwa ku butaka bwa Uganda.

Ni ibikorwa byakurikiye amakuru y’uko hari abantu benshi bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda cyangwa bahamijwe ibyaha n’inkiko zarwo ariko bidegembya muri Uganda, bakarindirwa umutekano n’ibikorwa byabo bigasagamba, barimo nka Kayumba Nyamwasa uba muri Afurika y’Epfo hamwe n’ibikorwa by’umutwe wa RNC.

Iki kibazo cyari kimaze gufata indi ntera, Perezida Kagame yakiganiriyeho na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku wa 25 Werurwe 2018.

Abakuru b’ibihugu byombi batangaje ko bemeranyije ko inzego zishinzwe ubutasi zagirana imikoranire ya bugufi ngo bajye babona ibimenyetso bihagije kuri buri kibazo. Nyamara ntibyatanze umuti wa burundu kuko abanyarwanda bakomeje guhohotererwa muri Uganda, bakirukanwa muri icyo gihugu buri munsi.

Mu kiganiro cyihariye yahaye ikinyamakuru The East African, Perezida Kagame yashimangiye ko amakuru y’impuha ahabwa Uganda n’Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo, ari yo ntandaro y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Bimwe mu bintu bituvugwaho kandi Uganda ikabyizera biva muri bariya bantu baba muri Afurika y’Epfo. Iyo ugerageje kubyiyumvisha, abo bantu bo muri Afurika y’Epfo baduteguraho ibikorwa bibi ni nabo baha amakuru Uganda bagamije kuyishakaho ubufasha mu kuturwanya.”

“Byaba byo cyangwa atari byo, ayo makuru aba agamije gutera ibibazo ari nabyo bo bungukiramo. Niba Uganda yizera ibyo bintu, ni uko yahisemo kubizera. Twabwiye Uganda ibi bibazo, ko iyo bahawe amakuru ari uko abo bantu baba bayikeneyeho ubufasha.”

Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Uganda udatera imbere kubera ubushake buke bwo gushakira ibisubizo ibitandukanya impande zombi.

Yagize ati “Twaganiriye kuri iki kibazo mu myaka ibiri ishize, dushobora kugikemura bibaye atari ukwikunda cyangwa umuntu ushaka ko ibintu bizamba.’’
Yavuze ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda byatijwe umurindi no kuba iki gihugu gitega amatwi abatavuga rumwe n’ u Rwanda bari muri Afurika y’Epfo.

Yavuze ko uyu mutwe (atavuze mu izina) usaba Uganda ubufasha mu mugambi wawo wo guhungabanya u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda na Uganda wubakiye ku mateka akomeye

Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bari ku ruhembe rw’umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5 wisuganyiriza mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo uzahungabanye u Rwanda, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwabashyiriyeho izindi mpapuro zibata muri yombi.

Mu minsi ishize hasohotse amakuru y’uburyo RNC na FDLR bagiye bakorana inama z’urudaca zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, zikabera muri Uganda ndetse abayobozi bamwe b’icyo gihugu bakazigiramo uruhare.

Gusa Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Uganda wubakiye ku mateka akomeye, akwiye gutuma wongera kumera neza.

Yakomeje ati “Ntibyumvikana urebye ku mateka ibihugu byombi dusangiye n’umusingi mwiza uhari tukaba dufitanye ikibazo nk’iki gikomeza gufata intera n’aka kanya tuvugana. Biragoye kubivuga mu magambo make. Icyo navuga ni uko ari ikibazo gishobora kongera gukemurwa. Kigomba gukemurwa.’’

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abayobozi bagenda biguru ntege mu gushaka igisubizo kuri iki kibazo.

Ati “Ku karubanda, ku ndangururamajwi tuvuga ibintu byiza kandi biri mu buryo ariko tugomba kongera imbaraga mu kubikora. Ntawe bibabaza gukomeza kugerageza. Ikibabaza ni uguceceka.’’

Umubano n’abaturanyi ntuzarogoya manda ye muri EAC

Perezida Kagame wabaye muri Uganda nk’impunzi aho yanagize uruhare mu ntambara yo kubohora icyo gihugu, aheruka guhabwa inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), asimbuye Perezida Museveni.

Yavuze ko nta ngaruka agatotsi mu mubano na Uganda n’u Burundi uzagira muri manda ye.

Ati “Niba ari umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, ni izihe ngaruka byagize ubwo Uganda yari iyoboye EAC? Ushobora gutangirira hariya. Niba ubuyobozi bwa Uganda nta kibazo bwagize, ubwanjye nabwo nta kirogoya buzahura nayo. Ibibazo by’imibanire hagati y’ibihugu byo muri EAC bizakomeza gushyirwamo imbaraga no gushaka uko byakemurwa ngo bireke gukomeza kwitambika mu nzira y’iterambere ry’uyu muryango.’’

Mu mwaka ushize, Perezida w’u Burundi, Nkurunziza Pierre, yavuze ko u Rwanda ari umwanzi wabwo. Yanashinje u Rwanda gutera inkunga umugambi wo kumuhirika ku butegetsi waburijwemo mu 2015.

Avuga ku Burundi, Perezida Kagame yagize ati “Ikibazo kiroroshye kandi kiragaragara. Dufashe urugero, ubwo u Burundi bwavugaga ko u Rwanda ari rwo kibazo bufite, abantu bafashe ibyemezo byabo. Tekereza ko u Rwanda nta ruriho, ni ukuvuga ko u Burundi nta kibazo bwaba bufite?”

Mu Ukuboza umwaka ushize ubwo Perezida Kagame yatangizaga kongere y’Umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko u Rwanda rufite abaturanyi babiri batarwifuriza ineza ariko ruzashaka uko rubagusha neza nubwo “rutakwibagirwa kubaka ubushobozi” mu gihe ibintu byaba bitagenze neza.

Perezida Kagame asanga hari amabwire menshi yihishe inyuma y’ihungabana ry’umubano w’u Rwanda na Uganda

Exit mobile version