Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yabaye ikigirwamana! Ashimwe w’imyaka 22 ufungiye gusebya Umukuru w’Igihugu ari mu bakoze ibizamini bya leta

Abantu barindwi bafungiye muri gereza y’Abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bisoza amashuri y’icyiciro rusange [Tronc Commun], barimo umwe wakoze icya leta gisoza amashuri yisumbuye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019, nibwo mu Rwanda hatangiye ibizamini bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye.

Muri Gereza y’abana ya Nyagatare abakoze ibizamini by’icyiciro rusange ni batanu n’undi umwe wakoze icy’amashuri yisumbuye mu nderabarezi, TTC.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rutangaza ko ari ubwa mbere umunyeshuri akoze ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye.

Ashimwe Josué w’imyaka 22 y’amavuko, yakatiwe n’Inkiko mu mwaka wa 2016, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusebya Umukuru w’Igihugu.

Yafashwe ubwo yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’inderabarezi mu Ishuri Nderabarezi rya Zaza [TTC Zaza], mu Karere ka Ngoma.

Ubwo yari umunyeshuri yari afite telefone aho yanayifashishaga mu gusakaza amakuru ari nabwo yagiye kuri Google akuraho inkuru arayikwirakwiza.

Yavuze ko “Nabaga muri Club y’abanyamakuru ku ishuri, kubera ko niganaga telefoni ariko mu buryo butemewe nza kujya kuri Google nsangaho inkuru ivuga nabi umukuru w’Igihugu nanjye nyitangariza bagenzi banjye, ariko mu by’ukuri ayo makuru ntiyari ukuri ni abantu bari bayatangaje nanjye nagize ubushishozi buke mu kuyatara baba baramfashe baramfunga.”

Ashimwe avuga ko gufungwa byamuhaye isomo rikomeye ndetse akagira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga ko mbere yo gusakaza amakuru ayo ariyo yose bajya babanza gushishoza.

Ati “Byampaye isomo ku buryo icyo nabwira abandi banyarwanda muri rusange ntabwo amakuru yose aba ari ku mbuga nkoranyambaga aba ari ukuri. Ntitugomba gufata amakuru yose nk’ukuri tugomba kubanza kugira ubushishozi.”

Uyu musore yashimiye Leta y’u Rwanda imuhaye aya mahirwe yo gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye, avuga ko atazayapfusha ubusa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, SSP Sengabo Hillary, avuga ko n’ubwo bafashwa gukora ibizamini, ibyiza bakwirinda ibyaha byabajyana mu magereza.

Ati “Ubundi twamwifashishaga nk’umwarimu ariko kubera ko yafunzwe atarakora ikizamini cya Leta ni amahirwe, twashatse kugira ngo tumufashe noneho akore ikizamini cya Leta noneho anigishe anabyemerewe neza ijana ku ijana.”

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Perezida Kagame yahaye imbabazi abana 16 barimo abakobwa batatu, bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange.

Ashimwe yanyuzwe n’amahirwe igihugu cyamuhaye yo gukora ikizamini cya leta

 


Abana barindwi bafunzwe nabo batangiye ibizamini bya leta

 

 

Exit mobile version