Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yabaye icyorezo ku Rwanda n’abanyarwanda. Abaturage b’i Rusizi, muri Congo babita abana b’inzoka

Ubu se abanyarwanda basigaye he? Ko Kagame yabasopanyirije impande zone. Ibintu bitigeze bibaho kuva u Rwanda rwabaho! Ku goma zahise u Rwanda rwabanaga neza n’ibihugu by’abaturanyi. Abanyarwanda bagahahirana n’abaturanyi ntacyo bishisha nta n’inkomyi ihari. Ariko nimwumve amarira y’abaturage bo muri Rusizi muri iyo video iri hasi. Bararira ayo kwarika. Ntabwo ari abo muri Rusizi gusa ni hose ku mipaka y’u Rwanda; Rubavu, Musanze, Byumba ndetse na Kibungo.

Abakangomani barimo kwihimurira ku baturage b’u Rwanda bari kujya guhahira ku butaka bwa Congo. Ibi byose n’ingaruka z’intambara Kagame yasoje muri Congo. Akarere k’ibiyaga bigari kazagira amahoro aruko Kagame yavuyeho. Ryari?

Exit mobile version