Ku munsi wa mbere w’umwiherero w’abayobozi watangiye ku taliki ya 26 z’ukwezi kwa kabiri 2018, Kagame yabwiye abayobozi ko ari bubafungirane aho barimo bakorera inama kubera yari arakajwe n’ikintu kimwe.
Muri uko gutera abayobozi bari bateraniye imbere ye ubwoba, yababajije ikibazo gikurikira,
“Kuki u Rwanda ruri mu bihugu bifite imirire mibi mu bana kw’isi hose? Kubera iki inzara irimo ikwira no mu bantu bakuze?
Ku munsi wa kabiri nibwo Minisitiri we w’intebe Edouard Ngirente yasubije icyo kibazo
Minisitiri w’intebe Ngirente.
Minisitiri w’intebe yagisobanuye mu kinyarwanda avuga ati:
”Haracyari n’umuco kandi wo guhimba imibare mu gihe bagiye gutangaza za raporo zabo, ibyo bikatwicira igenamigambi kuko iyo batanze imibare idahuye bituma tutamenya uko ubuzima bw’igihugu bwitwaye.”
Minisitiri w’intebe yarakomeje avuga ko u Rwanda rufite ibibazo bikomeye kurusha iby’imirire mibi mu bana n’ubukene. Intumbero yose bihaye yagombaga gukura u Rwnda mu bukene ntabwo yagezweho. Minisitiri w’intebe yahishuye ko intego 8 muri 52 z’intumbero 2020 arizo zonyine zagezweho – mugihe hasigaye myaka ibiri ngo 2020 igere u Rwanda rube rumaze kuba igihugu gifite umusaruro uringaniye. Muyandi magambo, imyaka 18 ishize u Rwanda rushyira intumbero 2020 mu bikorwa yabaye iyo kuvuga ubusa gusan’ibikorwa bike byatanze umusaruro muto cyane.
Minisitiri w’intebe yemeje ibyo twari tuzi. Urugero, IMF yatangaje ko leta ya Kagame yiyemereye ko yatsinzwe mu kugera ku ntego yayo ya 2020. Muri raporo yayo yo ku yo mu kwezi kwa mbere 2018, IMF yavuze ko “abayobozi b’u Rwanda bari gusubiramo umugambi w’iterambere ufite intego zo kugera ku musaruro uringaniye mu mwaka wa 2035”
Kagame, wataye agaciro.
Yanditswe na David Himbara
Yahinduwe mu Kinyarwanda na Ange Uwera