Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yabafunga cyangwa akabica bose ntabwo bizahagarika intambara twatangiye yo gukuraho igitugi cye na FPR

Rwanda: Kuri uyu wa kane taliki 11/04/2019, urubanza rw’abayoboke ba FDU-Inkingi rwakomeje mu rukiko i Nyanza, aho ababurana batangiye kwiregura mumizi ku byaha baregwa.

Abireguye mu mizi ni Gasengayire Léonille, umubitsi wungirije wa FDU, ushinjwa ko nk ‘umubitsi ari we watangaga amafaranga yose yakoreshwaga mu byaha bashinjwa, akiregura avuga ko amafaranga yakoreshwaga mubikorwa binyuranye by’ishyaka kandi ko yabikaga impapuro zigaragaza neza uko yakoreshejwe.

Abajije w’urukiko aho izo mpapuro ziri, avuga ko byose byatwawe na Polisi yaje gusaka, ndetse abari aho bose batungurwa no kubona ubushinjacyaha butazizanye bukaba ntanaho buzivuga ku kirego cyabwo.

Undi wireguye no Ndayishimiye Papias, ubushinjacyaha buvuga ko yemeye ibyaha, ariko we aza kugaragriza urukiko ko iyicwarubozo yakorewe na Polisi n’ubugenzacyaha aribyo byatumwe yemera ibyaha ngo abe aruhutse ho gake, none ngo kuva yagera muri prison atakiri muri cachots za polisi akaba yizeye ko yavugisha ukuri ntakuzire.

Twabibutsa ko ubwo yagezwaga mu rukiko ubwa mbere yashatse kwikuramo imyenda ngo agaragarize urukiko ibimenyetso by’iyicwarubozo ku mubiri we no mu birenge ariko urukiko rurabimwangira.

Mu kwiregura kwe, yavuze ku gapapuro yaba yarafatanywe, ngo kaba karanditswe n’umwe mubo bareganwa. Ariko asaba ko ako gapapuro kahabwa abahanga mu kwiga umukono w’abantu kuko yizeye ko byagaragaza neza ko nta n’umwe muri abo bafunganywe wakanditse, kuko we avuga ko yakazaniwe na polisi imukubita imuhatira kwemera ko ikamusanganye, ngo kakaba kariho adresse y’aho yagombaga kwerekeza ndetse na téléphone y’uwo yari kugenda asanga.
Akaba yabwiye urukiko ko ibyo byose yahatiwe kubyemera ko ariko nta kuri kurimo.

Uwa gatatu wireguye ni Athanase Kanyarukiko, wiyemerera ko kimwe n’uwitwa Twagirayezu warekuwe ari abayoboke ba FPR, ko begereye abayoboke ba FDU batumwe na Police kubaneka ngo bamenye ibikorwa byabo, akaba yaratunguwe no kubona mugenzi we bahawe ubutumwa bumwe arekurwa we ntarekurwe.

Kubijyanye n’uko kuneka abayoboke ba FDU, abari murukiko batunguwe no kumva ko umwe muri abo batumwe kuneka abayoboke ba FDU yashyizwe kuri liste y’abo ubugenzacyaha bwasabaga kumviriza télephones zabo ataranatangira kuvugana nabo, bikaba bishimangira itekinika rya muhatigicumuro rikomeje kugaragara muri uru rubanza.

Uru rubanza rukaba ruzasubukurwa ku wa
kabili taliki 16/04/2019

Exit mobile version