Site icon Rugali – Amakuru

Kagame wifuza gusimburwa n’umugore yibuke ko Victoire Ingabire ahari kandi ashoboye

Kagame ntabwo ajya ahindura umukino arashaka kongera gusinziriza abantu indi myaka 4 hanyuma Ngo ahingukane bya biseke bye?

Ubwo aherutse mu nama i Doha muri Qatar batangiye kumubaza igihe azavira kubutegetsi mu gihe ataranamara kimwe cya kabiri cya ya mandat yiyongeje. Bukeye ati ndifuza gusimburwa n umugore!

1) gusimburwa n umugore ryari?
2) yaba atinya KO Nkurunziza amutanga umukino?
3)yaba amaze kunva KO gutinda kubutegetsi bimaze kurusha ingufu lobbying zose zibaho n’ izitabaho ashoboye kwiyushyurira akaba ashaka kwitera parfait mbere y inama ya Commonwealth?
4) yaba amaze kubona KO abanyaRda bihebye kubera kurambirwa Ubutegetsi bwakinyeshyamba akaba arimo kubatera ibyondo mu maso Ngo babe naretse kuyamutunurira?
5 ) Yaba ari kubona KO génération shya y abavutse nyuma ya 94 yarezwe n ikiboko cya “génocide yakorewe abatutsi” na mythe y intsinzi , imaze gukura ikaba irambiwe izo ndirimbo?
6) yaba amaze kubona KO ingufu zose yashyize mugucecekesha opposition no gutera ubwoba abamuhunze ntacyo zahinduye?

Muri 2024 Kagame yaba afite Imyaka 67 indi mandat yayirangiza afite 72 bivuga Ngo génération ya 94 izaba igejeje ku myaka 34 ibyo yakora byose biragoye kubona ko ikinyoma yubakiyeho cy iterambere cyaba kitarabora.

Aho kurangara, abanyRda bagombye gukomeza kubaza Kagame igihe azabasubiza ibyabo akareka gufata gakondo yabo nk akarima ke akareka kubacura umwuka umunsi kuwundi.

Kasinge Nadine

Exit mobile version