Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Kagame we ntasiba kurebe Arsenal ye! -> Rwamagana: Abantu 70 batawe muri yombi bareba imikino ya Champions League

Inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana zaraye zitaye muri yombi abantu 70 barebaga imikino y’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwabo i Burayi, ‘UEFA Champions League’, mu gihe cy’icyunamo.

Bamwe basanzwe mu cyumba cyerekanirwamo imikino abandi bane basangwa bari gukina imikino y’amahirwe imenyerewe nka ‘Betting’, mu Murenge wa Kigabiro mu gace kazwi cyane ka Buswayirini.

Mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa byo kwidagadura no kwishimisha mu ruhame ntibyemewe. Aba bafashwe babirenzeho bajya kureba imikino.

Imikino yabaye mu ijoro ryakeye yahuzaga Manchester United na FC Barcelona ndetse na Ajax na Juventus.

Abafashwe bakaba bahise bajyanwa mu kigo ngororamuco ‘Transit Center’ gisanzwe cyakira abantu kugira ngo bagororwe.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu nama yahuje ubuyobozi bw’inzego z’umutekano n’ubw’Akarere ngo bwanzuye ko babanengera mu ruhame ubundi bakabarekura.

Kigalitoday