Site icon Rugali – Amakuru

Kagame washinjaga Habyarimana gutoza Interahamwe ibya gisirikari nawe agiye kwigisha Indangamirwa ibya gisirikari

Perezida Kagame yasabye ko indangamirwa zose zigishwa igisirikare
Mu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya cyenda, Perezida Kagame yasabye ko umwaka utaha hahurizwa hamwe ibyiciro icyenda by’intore z’indangamirwa zigahabwa imyitozo n’amasomo bya gisirikare.
Iri torero ryitabiriwe n’urubyiruko rungana na 345 rurimo abiga mu mashuri makuru na za Kaminuza mu mahanga n’abitegura kujya kwigayo ndetse na bagenzi babo barangije amashuri yisumbuye mu Rwanda bagize amanota menshi mu bizamini bya Leta, rikaba ryari rimaze ibyumweru bitatu aho ryaberaga i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Perezida Kagame yavuze ko ubutaha iri torero rizaba ariko hakiyongeraho guhuriza hamwe abarinyuzemo bose bakigishwa amasomo yihariye ya gisirikare.
Yagize ati”Ubutaha tuzafata abamaze kunyura hano guhera ku cyiciro cya mbere kugera ku icyenda, tubashyire ku rundi rwego, tuzagabanya amasomo yandi hiyongere ibikorwa bya gisirikare. Kurasa imbunda z’ubwoko bwose, no kumenya kwirinda aho ziri wowe utazifite.”
Umwaka ushize Perezida Kagame yasabye ko iri torero ritakongera kwitabirwa n’abiga cyangwa abagiye kwiga mu mahanga gusa asaba ko ryongerwamo n’indashyikirwa zagize amanota menshi mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye birubahirizwa.
Perezida Kagame yasobanuye ko guhuriza hamwe intore z’Indashyikirwa ziganjemo ababa mu mahanga, ari ukugira ngo bagire ubumenyi bw’ibanze buzabafasha kwitwararika igihe aho baba habaye ibibazo by’umutekano muke.
Yagize ati”Ababa hanze tubagirira impungenge kuko aho muba barasa buri munsi.”
Yagarutse ku kamaro k’itorero ry’igihugu, avuga ko ari umwanya mwiza wo gufasha intore kwiyubakamo umuco n’uburere bizatuma biyubaka ubwabo, imiryango yabo bityo n’igihugu kikaboneraho kuba indashyikirwa.
Ibi bisobanuye ko yaba Indangamirwa ziba mu mahanga n’iziba mu gihugu zizahurizwa hamwe umwaka utaha zigatozwa igisirikare mu buryo butazagora buri wese kuko Perezida Kagame avuga ko imyitozo bibaye ngombwa yanatangwa hakurikijwe ibyiciro by’imyaka.
Itorero Indangamirwa ryatangijwe mu 2008 rigamije gutoza abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu mahanga indangagaciro na kirazira, umuco n’amateka by’u Rwanda.Ritegurwa na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ifatanyije na Minisiteri y’uburezi.
Umuyobozi w’iyo Komisiyo Boniface Rucagu yavuze ko iri torero ryafashije urubyiruko rw’u Rwanda kumva neza akamaro k’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda mu kubaka igihugu, amateka yacyo, kumenya uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda n’inshingano bafite mu kurushakira imbuto n’amaboko kimwe no gusigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho.
Igihe.com
Exit mobile version