Kagame na FPR ye badatinya kwiba n’umutindi utagira aho arambika umusaya, batinye ko umuryango wa Rwigara waregera indishyi z’akababaro n’abanyarwanda bagakomeza kuvuga ko amatora yibwe na Kagame asubirwamo!
Ko urukiko rwahanaguye ibyaha byose ubushinja cyaha burajurira bushingiye he?
Ikibazo cy’umutekano mu karere gihangayikishije Kagame kuburyo adashobora gusinzira azi ko hari uwatinyuka kuvugira mu ruhame ko ibinyoma bye birambiranye urubyiruko rukamwumva rukamujya inyuma n’inkoma mashyi zikamwiranda!
Systeme ya Kagame igeze aha ya nzu ifite amabati ashaje kuburyo inzu iva. Arakora uko ashoboye ahomahoma ariko agera hamwe ahandi hatangiye kujojoba!
Kagame wambariye urugamba kumugaragaro ejo bundi azarwana intambara zose zimuri imbere azishobore ko n’abandi biyemeje kubika iby’igisuti cye mu kabati k’amateka bari mu nzira?
Ese umujinya wo muri cya gisirikari kindi asuzugura, gihekenya amenyo kimutega iminsi azawukizwa n’iki?
Ngo akarusha imbwa kwota karashya kandi akicaro keza kikuramo umwana uzi ubwenge.