Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, byatangaje ko Perezida Donald Trump azahura na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ugiye gutangira kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Perezida Kagame na Trump bombi baritabira inama y’Isi yiga ku bukungu (WEF) iri kubera mu Mujyi wa Davos mu Busuwisi.
Trump arahaguruka kuri uyu wa Gatatu ku mugoroba yerekeza i Davos nkuko byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri n’Umuyobozi Ushinzwe inama y’Ubukungu muri Amerika Gary Cohn akaba n’Umujyanama wa Trump mu by’ubukungu.
Ibiganiro hagati ya Trump na Perezida Kagame bizaba kuri uyu wa Gatanu nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje.
Umujyanama mu by’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, H. R. McMaster, yavuze ko mu biganiro byose Trump azagira, azibanda ku mahirwe mu by’ubukungu bifitiye akamaro abaturage b’Abanyamerika.
Yongeye ho ko ku bijyanye n’umugabane wa Afurika, abayobozi bombi bazaganira ku guteza imbere umutekano ku mugabane wa Afurika no kuzamura ubukungu.
Nubwo kuva yiyamamaza gahunda ye ari ugushyira abanyamerika imbere, Gary Cohn yabwiye abanyamakuru ko iyo gahunda itagamije gushyira Amerika mu kato.
Yagize ati “Perezida yifuza ko habaho amasezerano agirira inyungu buri ruhande. Gushyira Amerika imbere ntibivuze kuyishyira mu bwigunge. Azaganira n’abayobozi batandukanye b’Isi ku buryo habaho ubwubahane.”
Cohn yavuze ko Trump azagaragariza abitabiriye WEF ibyo amaze kugeraho ndetse no kwerekana ko Amerika amarembo afunguye mu bijyanye n’ubucuruzi.
Ibi biganiro bije nyuma y’amagambo aherutse gutangazwa n’ibinyamakuru ko Trump yatutse abimukira baturuka mu bihugu bya Afurika, Haiti na El Salvador ko aho baturuka ari mu musarani.
Icyo gihe yari mu nama yabereye muri White House yagarukaga ku bibazo by’abimukira bakomeje kujya muri Amerika n’uburyo bishobora gukemuka.
Ayo magambo yarakaje abayobozi batandukanye barimo n’abo muri Afurika, aho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wahise usohora itangazo wamagana iyo mvugo ndetse uvuga ko hakenewe ibiganiro bikomeye hagati ya Afurika na Amerika.
U Rwanda narwo rwanenze ayo magambo, ruvuga ko niba yaravuzwe koko byaba bibabaje.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yagize ati“Twe kuri uyu mugabane tugomba kugira icyo dukora kugira ngo duheshe agaciro abaturage ba Afurika kandi tugaragaze agaciro kacu nk’umugabane. Amagambo nk’ayo, ntabwo nzi neza ko yakoreshejwe, ariko niba ari byo, ku mugabane, aragayitse kandi ntabwo akwiye.”
Ntabwo biramenyekana niba Perezida Kagame na Trump bazaganira ku by’ayo magambo.
Perezida Kagame kandi agiye guhura na Trump mu gihe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangije politiki yo kwishakamo ibisubizo, hagabanywa inkunga z’amahanga zifashishwaga mu bikorwa by’uwo muryango.
Ni mu gihe kandi na politiki ya Trump kuva yajya ku butegetsi, yaranzwe no kugabanya inkunga igihugu cye cyageneraga imiryango imwe n’imwe itanga serivisi z’ubutabazi mu bihugu bikennye, avuga ko abanyamerika aribo bakwiye kubanza kwitabwaho.
Mu bandi bazahura na Perezida Trump harimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Theresa May na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.
Inama ya WEF yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama, izasozwa ku wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2018.