Site icon Rugali – Amakuru

Kagame uzamugaye ikindi! COVID-19 ntacyo imubwiye we ababajwe na RwandAir. Twizere ko atazishyuza bariya banyarwanda

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, kuva tariki 1 Gicurasi 2020, izajya isubiza mu gihugu abanyarwanda by’umwihariko abanyeshuri n’abandi bifuza gutaha, ikazajya ibakura i Bruxelles mu Bubiligi buri wa Gatanu.

Ni nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda igiranye amasezerano na RwandAir n’abandi bafatanyabikorwa yo gutangiza izi ngendo za buri cyumweru ziva i Bruxelles.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta, yabwiye itangazamakuru ko iyi gahunda igamije gufasha abanyarwanda bose bari mu mahanga babyifuza gusubira mu gihugu cyabo, by’umwihariko abanyeshuri bashobora kutoroherwa n’ubuzima nyuma y’ishuri.

Ati “Ibi bigamije gufasha abanyarwanda cyane cyane abanyeshuri bashaka kugaruka baje mu biruhuko byabo byo mu mpeshyi kuko badafite aho kuba nyuma y’ishuri.”

RwandAir yatangiye gukora ingendo zitwara imizigo mu byerekezo birimo na Bruxelles, Minisitiri Biruta akavuga ko mu kugaruka haba harimo imyanya abanyarwanda bose baba mu mahanga bashobora kwifashisha.

Abanyarwanda by’umwihariko ababa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bagiriwe inama yo kwifashisha indege za KLM, Delta cyangwa sosiyete z’indege zo muri Amerika, zikabakura mu mijyi barimo zikabageza i Bruxelles aho bazahurira na RwandAir.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Matilde Mukantabana, avuga ko hari nibura abanyeshuri 495 muri icyo gihugu n’abandi 16 batari abanyeshuri bagaragaje ko bashaka gusubira mu Rwanda.

Mukantabana avuga ko bishoboka ko hari abandi banyarwanda bashobora kuzumva aya mahirwe bakaba bayabyaza umusaruro.

Ubu bufasha ntabwo bureba abanyarwanda gusa baba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, n’abandi bari mu bihugu bifite indege zigikora nka Canada n’u Burayi bashobora kugura amatike y’ingendo zibageza mu Bubiligi aho bazahurira na RwandAir ibatwara mu Rwanda.

Buri wese uzagera mu gihugu azahita ashyirwa mu kato k’iminsi 14 ahantu hakwiye hateganyijwe na Leta.

 

Muri iki gihe cya Coronavirus, RwandAir iratwara imizigo mu byerekezo birimo na Bruxelles

 


Kwama
Exit mobile version