Marc Matabaro aratubwira muri macye uburyo iyi nama Kagame n’umuryango we baherutsemo i Davos mu Busuwisi ihenze cyane. Irebere nawe hasi ibiciro byo kwinjira muri iyo nama udashyizemo ayo kurya no kuryama. Ikibabaje nuko ubu abanyarwana ubu barimo guhura n’ibabazo bitabarika:
- Inzara igiye kubamara abenshi mu giturage basenga imana iyo babonye ifunguro rimwe k’umunsi
- Umubare wabarwara Malariya urarushaho kwiyongera
- Abakozi ba leta henshi bagiye kumara amezi 6 badahembwa
- Ahenshi mu Rwanda nta mazi meza abageraho
- Amashanyarazi abura buri munsi none begeze naho abura kuri sitade mu mikino ya CAN
Kwinjira i Davos utatumiwe n’abategura kiriya gikorwa (cyane cyane abayobozi ba politiki) ni 19.000 dollars, niba ushaka kuba umunyamuryango utanga 52.000 dollars ku mwaka, niba ushaka gutumirwa mu nama zikomeye zitemerewe ko itangazamakuru rihagera wishyura 137.000 dollars.
Mugenekereje Kagame n’urubyaro rwe n’abandi bari bamuherekeje byatwaye u Rwanda akayabo kangana iki?