Site icon Rugali – Amakuru

Kagame umukunde, umutore, umuvugire ufunge amaso ku kibi akoze cyose ibyo byose ntacyo bimubwiye azi neza uwamushyizeho niwe acira bugufi gusa

H.E. P. Kagame umukunde, umutore, umuvugire, ufunge amaso ku kibi akoze cyose ibyo byose ntacyo bimubwiye kuko azi neza uwamushyizeho niwe acira bugufi gusa … abandi twese iyo bigeze ku nyungu ze aduhindira mu kadeyi akagahata ibi book ntacyo yikanga!

Abaturage bo muri Bannyahe batoye Kagame birenze 97% ariko inyungu ze ziraje ibyo arabyirengagiza abateza Mayors na Karera umushumba w’ibye ngo babanyage bazaba biyunga!

Ndemera ntashidikanya ko ntakizarengera bariya baturage hariya hantu batuye bazahimurwa ku biboko tuhibagirwe! Nizere ko bazumva neza ibiri kubaho ko hari uruhare babigizemo ubwo bangaga kwamagana akarengane nkako kabaye kuba nya Rugando, Kiyovu, Gahanga ya Kicukiro …. ETC.

Ariko ndashinyagura kuko uwaroze abanyarwanda ntiyakarabye kuko na nubu basizoye ngo ikibazo cyabo ni PK wenyine wagikemura kdi ntibashaka kureba ko ari gitimujisho ubiteje bahisemo kumutakambira

Nge nahisemo kumubwiza ukuli ko ari umunyagitugu kuko nasanze n’ubundi navuga cg naceceka nta mpuhwe yangirira iyo bigeze ku nyungu ze!

Banyarwanda nitudahindura uko dutekereza n’uko tuyoboka tuzatindahara mpaka Yesu agarutse!

Pam Philios

Exit mobile version