Amarira Yabanyarwanda ati:
“Imbabazi ziraha zirasekeje! Vuga ko uri mu marembera ureke kwihagararaho bya ntakigenda kuko turakuzi uri nta mpuhwe. Igitutu kikuriho mu minsi iri mbere uriruka ureke kutubeshya ngo imbabazi! Izo utagirira abakugize icyo uricyo nizo ugirira uwo ushinja ko yaragiye kuguhitana!
Ese ari kizito ubeshyera ko yaragiye kuguhitana, na Madame Rwigara uzira ko aharanira uburenganzira bwe, izo mbabazi uvuga ko ugira kuki zitamugezeho dore ko azira amaherere.
Shyira hasi umupira dukine ureke kuragiza abantu imbunda kdi uvuga ko watowe 98%! None kuki wanga urubuga rwa politiki.
Ndabona uwahekwaga igihe kigeze ngo yigenze! Twamaze kumenya ko icyo dupfa atari amazuru. Ahubwo twatewe na sekibi, gahunda ni ugitahiriza umugozi umwe.
Uzica abantu ariko ntuzabamara.
Ibyiza, fungura inzirakarengane zitahe, uhe amahoro n’uburenganzira abanyarwanda; ureke ukina politiki ayikine kuko si wowe wayize wenyine.”