Ubukwe bwa Ange Kagame, umukobwa wenyine Kagame yabyaye, bukomeje kuba ubwiru kuburyo nabagiye mu bukwe batemerewe kwinjirana za telephone ngo badafata amafoto.
Amakuru agera kuri Rugali nuko mu mihango yo gusaba no gukwa baretse abantu barazinjirana ku buryo hari amafoto yasohotse atarashimishije Kagame na Nyiramongi. Birababaje kubona perezida w’igihugu agira ibirori bishimishije ariko ntabibwire abanyarwanda ngo bishimana nawe.
None se umukuru w’igihugu ugira ibyishimo cyangwa ibyago akabaga akifasha nkaho kandi agenda atubeshyera ko tumukunda hafi 100% urumva koko hatarimo ikibazo? Habure n’ikinyamakuru kimwe cya leta yizera maze agiye uruhusa bafotore amafoto yifuza yo kugeza ku banyarwanda?
Dore i photo nkeya ziri hanze dushoboye kubona yerekana uko byari byifashe mu bukwe kandi mukomeze mukurikire ku rubuga rwa Rugali turayabagezaho nitugira ayo tubona.