Mu Rwanda haravugwa urupfu rw’umuvugizi w’ishyaka FDU Inkingi, Anselme Mutuyimana, bitaramenyekana icyamuhitanye. Birakekwa ko yaba yishwe anizwe. Abavandimwe ba Bwana Anselme Mutuyimana bemeje aya makuru bavuze ko umurambo we bawusanze ku ishyamba rya Gishwati mu karere ka Rutsiro. Bavuze ko bamenye amakuru y’urupfu rwe mu ma saa yine zo mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu.
Bwana Augustin Tubanambazi Mukuru wa Nyakwigendera yabwiye Ijwi ry’Amerika ko umurambo we bawusanze ufite amaraso mu kanwa ngo bigaragara ko yaba yishwe anizwe.
Mu butumwa bugufi yoherereje Ijwi ry’Amerika kuri telephone bwana Modeste Mbabazi umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha yavuze ko abagenzacyaha mu karere ka Rutsiro bageze ahatoraguwe umurambo bahafata amakuru agamije kumenya icyateye urupfu.
Umuvugizi w’ubugenzacyaha yavuze ko kugeza ubu iperereza ryahise ritangira ariko ko ntawe uratabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare muri uru rupfu. Umurambo wa Nyakwigendera watwawe mu bitaro bya Gisenyi ngo hasuzumwe icyamuhitanye.
Bwana Anselm Mutuyimana apfuye yari afite imyaka 30 y’amavuko. Mu mwaka wa 2018 ni bwo yari agisohoka muri gereza arangije igihano cy’igifungo cy’imyaka 6 nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.
Umuvugizi wa FDU Inkingi Anselme Mutuyimana yiyongereye ku wundi murwanashyaka w’ishyaka FDU Inkingi na we mu 2017 umurambo we wasanzwe mu karere ka Bugesera.
Umuyobozi wa FDU Inkingi madamu Victoire Ingabire yavuze ko atarabona amakuru ahagije ku rupfu rwa bwana Mutuyimana kugira ngo abashe kuba yagira icyo atangaza.
Hari amakuru avuga ko aho basanze umurambo we abashumba bari baragiye bahabonye imodoka y’ivatiri y’ibara ry’umweru yahagaragaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.
Source: VOA