Site icon Rugali – Amakuru

KAGAME N’UBURAYI IBIPIMO BYA MORALE NA ETHIQUE MULI POLITIKI SI BIMWE

1.Ibinyamakuru by’i Burayi byaguye mu kantu, kubera inkunga ya miliyoni 39 z’amadolari u Rwanda, igihugu gikennye cyane rwafashishije ikipe ikize cyane (Arsenal).

2.Iki kibazo cy’ u Rwanda na Arsenal, n’ibindi byinshi Kagame akora bitagira moral na ethique, ni ingaruka y’ubutegetsi bw’igitugu budatinya gutakaza amajwi y’abaturage, kuko ahari democrasi abategetsi barigengesera.

3.Mu byerekeye morale na ethique muli Politiki, u Rwanda nka Leta n’Umukoresha ntabwo rugendera ku bipimo mpuzamahanga. Nta bisobanuro rufite.

4.Mu gihugu cyambere kilimo drones n’ imihanda myiza muri Afrika ngo hari aho Ambulances zitagera, none bashyizeho amatsinda yo guheka abarwayi mu ngobyi ya gakondo.

5.Abanyarwanda bajya kuvoma Uganda baracunaguzwa, ngo abajya gutashya inkwi Tanzania bagacibwa amatwi.

6.Kwinubira abanyamahanga ngo bashakana n’abanyarwandakazi “mu kajagari“ byaba bihishe ivangura cg ni uburyo bwo kugenzura utuntu twose kugera ku urukundo?

7.Nyagatare: ikibazo cy’abahinzi bategekwa kugurisha amasambu yabo munsi y’igiciro kiri ku isoko kirakomeje. Ibi bintu bishboka bite muri iki kinyejana cya 21?

8.Itegeko ryo gucuruza intwaro mu Rwanda ryaratowe. Isoko rizahabwa nde ko ngo kubona uburenganzira ari 99% „impossible“?

Exit mobile version