Kagame ntiyibwire ko dossier ya Jenoside Abafaransa bayishyinguye burundu. Amaherezo ubusabe bwo kuyibyutsa buzemerwa!!!. Abacamanza bo mu Bufaransa banze ubusabe bwa bamwe mu bacitse ku icumu rya jenoside yo mu Rwanda basabaga ko habyutswa iperereza ku birego byuko ingabo z’Abafaransa zagize uruhare mu rupfu rw’abantu babarirwa mu magana zari zasezeranyije gutabara.
Umwe mu bakurikiranira hafi iyi dosiye, ku wa gatatu yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abacamanza batatu bakurikirana ibyaha byo mu ntambara ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa cumi na kumwe banze ubusabe bwo kuyibyutsa.
Ni iperereza rifatwa nk’ikimenyetso cy’ibikomere mu mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, bishingiye kuri jenoside yo mu Rwanda yo mu mwaka wa 1994.
Mu mwaka wa 2005, abacitse ku icumu rya jenoside batandatu bashyigikiwe n’abarimo imiryango y’uburenganzira bwa muntu, bari batanze ikirego bashinja abasirikare b’Ubufaransa gutererana abatutsi b’abasivile bari bahungiye mu Bisesero mu burengerazuba bw’u Rwanda mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 1994.
- Abantu 7 basabiwe kutabandanya gukurikiranwa kw’ikororwa ry’indege yarimwo Habyarimana
- U Rwanda rwongeye gushinja Ubufaransa ‘gufasha abakoze jenoside’
- U Rwanda n’Ubufaransa bemeranije gukorana no gushigikirana
Iryo perereza ryahagaritswe mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, nyuma y’imyaka 13 yari ishize nta muntu ugejejwe imbere y’ubucamanza muri iyo dosiye.
Aba bacitse ku icumu rya jenoside bavuga ko abasirikare b’Ubufaransa bari basezeranyije abatutsi bari bihishe mu misozi yo mu Bisesero mu gihe cya jenoside ko babatabara. Hari ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 1994.
Bavuga ko abo basirikare b’Ubufaransa bahageze nyuma y’iminsi itatu, nyuma yaho abantu babarirwa mu magana bari bamaze kwicwa.
Mu kwezi gushize kwa cumi, abunganira mu mategeko abo bari batanze icyo kirego, basaba abapererezi ko nubwo iryo perereza ryari ryamaze guhagarikwa, hagira ikindi gikorwa nko kwakira ubuhamya bw’abasirikare n’abanyamakuru bari hafi aho mu Bisesero ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa gatatu mu mwaka wa 1994.
Ariko abacamanza banzuye ko iperereza rindi “nta kamaro ryagira mu kugaragaza ukuri, cyangwa ngo ribe rishyize mu gaciro bitewe n’igihe kirekire gishize”.
Patrick Baudouin, wunganira mu mategeko ishyirahamwe mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu rifite icyicaro i Paris mu Bufaransa, yavuze ko abari batanze ikirego bateganya kujuririra uwo mwanzuro w’abacamanza (kanda hano wumve uko Patrick Baudouin yabibwiye BBC).
Mu mwaka wa 2010, Ubufaransa bwemeye ko bwakoze “amakosa” mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda, ariko buhakana ibirego by’ubufatanyacyaha muri jenoside na leta y’u Rwanda yari iriho muri icyo gihe cya jenoside, yari ifitanye umubano wa hafi n’Ubufaransa.
BBC