Site icon Rugali – Amakuru

Kagame ntashaka kurekura Rusesabagina ari muzima ariko se namwica bizamwungura iki?

#Rwanda: Uburyo #Kagame ashaka kwica #Rusesabagina ni kimwe nibyo yigeze kwivugira ko yakwica isazi akoresheje inyundo. Ntabwo bikiri ibanga umukobwa wa Rusesabagina Carine Kanimba yabwiye BBC na VOA ko Rusesabagina arwaye cyane hakaba hari udutsi mu bwonko twacitse (Stroke) biturutse kwiyica rubozo Kagame n’agatsiko bamukorera harimo kumwima imiti cyangwa kumufunga mu buryo bitera ibibazo k’ubuzima bwe.

Kagame ntacyo bimubwiye turabizi ariko se yibwira ko niyica Rusesabagina nta ngaruka azaba yikururiye? Mwumvise ibyo Carine Kanimba avuga ko umuryango w’ibihugu by’iburayi bamwe batangiye kuvuga ibyo gufatira Kagame ibihano dore ko kuvuga ko bazabifatira u Rwanda kwaba ari ugukabya kuko Rusesabagina yashimuswe na Kagame ntabwo yashimuswe n’u Rwanda nubwo ingaruka zizaba ku Rwanda n’abanyarwanda. Abasenga rero musengere Paul Rusesabagina kuko ashobora kugwa muri gereza ya Kagame niba nta gikozwe.

Exit mobile version