Site icon Rugali – Amakuru

Kagame ntakibeshya abazungu ngo bikunde none ubu agiye kubeshya abahinde!

Perezida Kagame ategerejwe mu Buhinde, mu gutanga ishusho y’ishoramari mu Rwanda. Perezida Paul Kagame ategerejwe mu nama mpuzamahanga mu Buhinde, izahuza abarimo abanyapolitiki, abahagarariye inzego zifata ibyemezo, inganda, abashakashatsi n’abandi, bose baganira ku iterambere ry’ubukungu burambye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Buhinde itangaza ko Perezida Paul Kagame “azagirira uruzinduko rw’akazi mu Buhinde kuva kuwa 9-12 Mutarama 2017 ku butumire bwa Minisitiri w’Intebe Narendra Modi. Aba bayobozi bombi bazagirana ibiganiro kuwa 09 Mutarama 2017 mu mujyi wa Gandhinagar.”

Perezida Kagame azaba aherekejwe n’itsinda ry’abacuruzi, akazitabira inama mpuzamahanga ya ‘Vibrant Gujarat Global Summit’ izaba hagati ya tariki 10-13 Mutarama 2017 yiga ku bucuruzi, mu cyumba kiberamo inama zikomeye cya Mahatma Mandir, mu Mujyi wa Gandhinagar, umurwa mukuru wa leta ya Gujarat iherereye mu Burengerazuba bw’u Buhinde.

Perezida Kagame kandi azatanga ikiganiro ku ishoramari mu Rwanda hanashingiwe ku buhamya bw’Abahinde batangije ubucuruzi mu Rwanda kandi bugashinga imizi, Abanyarwanda bakazanitabira imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubucuruzi, Global Trade Show 2017.

Iyi nama iba kabiri mu mwaka, igiye kuba ku nshuro ya munani, ku nsanganymatsiko ivuga ku “iterambere ry’ubukungu n’imibereho birambye. Yabaye bwa mbere mu mu 2003 igamije kuzamura ishoramari muri iyo leta, ariko ubu imaze kuba imwe mu nama mpuzamahanga zikomeye mu Buhinde.

Abayitegura bavuga ko “uretse imurikagurisha ry’ubucuruzi bw’akarere ryaranze inama ya mbere mu 2003, iyi nama iba kabiri mu mwaka uyu munsi imaze kuba urubuga rwihariye rwo gusangira ibitekerezo, gusangira ubumenyi, guhuza abantu, gucukumbura amahirwe yabyazwa ubucuruzi no gusinya amasezerano y’ubuhahirane n’ubufatanye, kandi hagashyirwaho gahunda zituma ibasha gukemura ibibazo ifite.”

Iyi nama izahuza Abakuru b’ibihugu na za guverinoma, ba Minisitiri, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abakuriye inzego zifata ibyemezo, abayobozi b’inzego mpuzamahanga, abarimu muri za kaminuza n’abashakashatsi bose baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi, intego ari uguteza imbere ubufatanye.

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ni undi mucyacyubahiro uzayitabira, uzaba ari mu Buhinde kuva kuwa 10-12 Mutarama 2017 nawe ku butumire bwa Minisitiri w’Intebe Narendra Modi, we bakazagirana ibiganiro kuwa 10 Mutarama mu mujyi wa New Delhi, ndetse akazabonana na Perezida w’u Buhinde, Pranab Mukherjee.

Abahinde kandi bafite ishoramari rikomeye kandi ubukungu bw’icyo gihugu giherereye mu majyepfo ya Aziya buri kuzamuka cyane, ndetse abenegihugu bacyo bafite ishoramari no mu Rwanda haba mu bijyanye n’inganda ndetse n’ubucuruzi busanzwe.

RwandAir iteganya gutangira ingendo mu Buhinde muri uyu mwaka, urugendo ruzaba rugana Mumbai.

 

President Kagame na Perezida w’u Buhinde, Pranab Mukherjee ubwo bahuraga kuwa 5 Ugushyingo 2014

 

Aho iyi nama izabera
 Igihe.com
Exit mobile version