Site icon Rugali – Amakuru

Kagame ntakatwicire abantu ngo twikomereze tuvuga ngo tuzabyara abandi cyangwa se ngo tuzategereza ko abazungu bamushyizeho bamudukuriraho

By Donat Gapyisi
“Ni ngombwa ko buri wese yumva inshingano afite mu kubungabunga umutekano wa mugenzi we. Bityo rero, Kagame ntakatwicire abantu ngo twikomereze tuvuga ngo tuzabyara abandi cyangwa se ngo tuzategereza ko abazungu bamushyizeho bamudukuriraho. Ibi bisaba ko duhindura umuco wo kwikunda no gukunda inzira zoroshye, aribyo bituma usanga abantu bakurikira abacuruzi b’amavuta y’inzoka(snake oil salesmen) amwe abatekamutwe ba kera bajyaga bashukisha abantu, babeshya ngo avura indwara zose ndetse ngo atuma baniyuburura bakabaho iteka ryose.
Umuntu utinyuka kugendagenda mu ngo z’abantu muri za Burayi n’Amerika abeshya ngo afite ingabo zitazwi umubare n’aho zihagaze ngo nibamuhe imisanzu yazo zizafata igihugu mu mezi make aba ntaho ataniye na bene abo batekamutwe bakoresha ukwiheba kwa bamwe mu nyungu zabo. Ukurikije akababaro ka rubanda muri iki gihe, nta bugambanyi burenze bene iyi myitwarire.
Intambara si umupira w’amaguru cyangwa ubute, kubohora igihugu bisaba ubushishozi, ubwitonzi no kwitangira rubanda mu budakemwa n’ubunyangamugayo buhambaye. Umucunguzi nyawe yumva ijwi rya rubanda kuko nawe ari rubanda.”
https://www.facebook.com/donat.gapyisi/posts/1667813043496882

Exit mobile version