Umanika agati wicaye wajya ku kamanura ugahaguruka! Kagame yibwiraga ko guca caguwa ari kimwe nko guca amashashi muri Kigali none Donald Trump amweretse ko uwaciye uyu mugani atabeshye: “Utazi ikimuhatse areba indembo ya se igitsure.”
Ikindi kandi nuko kuva aho Donald Trump avuze ko azakura u Rwanda muri AGOA aho rubanda rugufi rwoherezaga uduseke n’ imiteja nibura nabo bakaramuka kabiri aribo bazabigwamo cyane. Ariko leta y’agatsiko yo ihangayikishijwe nuko Donald Trump yabihereho agahagarika n’ibindi bicuruzwa nk’ ikawa n’icyayi bya Kagame n’agatsiko.