Site icon Rugali – Amakuru

Kagame nta muntu umurusha kugira ingengabitekerezo we ubeshyera abarundi ko bafasha interahamwe

Karongi: Umuyobozi w’Umurenge wa Gitesi yatawe muri yombi kubera ingengabitekerezo ya Jenoside

Mme Theodosie Uwayezu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi mu karere ka Karongi yatawe muri yombi kuri iki cyumweru kubera kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uwayezu Theosie ubu ufunze aregwa kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside

Inspector of Police Jean Damascene Ngemanyi Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko ejo ahagana saa saba ari bwo uyu muyobozi yafashwe amaze kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Aya magambo ngo yayavugiye mu nama Njyanama y’Umurenge wa Gitesi.
Uyu muvugizi wa Police Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko nta byinshi yavuga ku biregwa uyu muyobozi kuko bakiri mu iperereza.
Gusa ashishikariza abaturage n’abayobozi kwirinda amagambo y’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bihanirwa.
Ingingo ya 135 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko “Umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).”

Exit mobile version