Site icon Rugali – Amakuru

Kagame nta dini agira ntarobanura! Waba Gen Mudacumura witwaga interahamwe nkuru na Kalisa Mupende yise umuhungu we yica kimwe.

Nimuhorane Imana! Hari hakivugwa iyicwa rya Gnrl Mudacumura, none undi mwana w’u Rwanda yishwe ejo kuli 20/09 : Kalisa Mupende mubyara wa Ministri Paula Ingabire na nyakwigendera Alexia Mupende.

Uyu musore aguye mu buroko i Kanombe arozwe. Yari ashinzwe imali (DAF) i bwami mu Urugwiro afungwa muli 2009 ; icika rya David Himbara rifitanye isano n’ifungwa rya Kalisa Mupende wari warashavujwe n’iyicwa rya mubyara we Alexia. Ajyanye amabanga menshi ku ubujura bwa Kagame n’agatsiko ke.

Bavandimwe, gupfusha no kwicirwa birasanzwe mu Rwanda. Igihahamuye ni uko uririra uwawe ukabizira, wakekwaho kuzavuga ukicwa rubi.

Uwishwe i Rwanda rero yiyorosa abandi, ni agahinda ka Yihande. Kalisa Mupende azize ko yakomeje kumenya byinshi ku mabi ya Kagame n’abambari be. Iri yicwa icyalimwe rya Gnrl Mudacumura witwaga interahamwe nkuru na Kalisa Mupende wari umutoni n’umunyakigega mu Urugwiro, rituviremo irindi somo ryo kwiyunga, Kagame atwishe rumwe.

Dr Biruka, 21/09/2019

Exit mobile version