Guhubuka kwa Kagame nibyo bizamuta ku gasi. Reba nawe iyi photo irimo impirimbanyi za demokarasi Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda na Anne Rwigara bicaye bari kumwe baganira. Ninde udashaka ko u Rwanda ariko rumera? Habuzemo Deo Mushyahidi, Diane Rwigara, Theoneste Niyitegeka, Adeline Rwigara, Sylvain Sibomana n’abandi bagenzi be benshi bo muri FDU Inkingi.
Kagame rero nagire bose abafungure kandi mwebwe mwese mwavugije induru ni munywe kuri ako ka leffe, Heineken ka diviyi cyangwa n’ikindi cyose kikuyoboka ariko umenye ko ejo ari ugukomeza uru rugamba twatangiye ruzarangira Kagame yemeye ko habaho ingoma buri muntu wese yiyumvamo.