Site icon Rugali – Amakuru

Kagame niyigire kuri Magufuli. Amafaranga yigendo Kagame akoresha yahemba abalimu benshi.

Tanzania yazigamye miliyari 902 Sh mu guhagarika ingendo abayobozi bagiriraga mu mahanga. Banki ya Tanzania (BoT) yagaragaje ko iki gihugu kimaze kuzigama miliyoni 429.5 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari 902 z’amashilingi mu guhagarika ingendo z’abayobozi bagirira mu mahanga mu mezi 12, hagati y’Ugushyingo 2015 n’Ugushyingo 2016.

Perezida Magufuli akijya ku butegetsi yahise atangaza ko ingendo zose zajyaga mu mahanga zigizwe n’abayobozi bakuru muri leta, zihagaritswe kuva tariki ya 7 Ugushyingo 2015. Yavuze ko akazi gakomeye kakeneraga ko abayobozi bajya mu mahanga, kazajya gakorwa na ba ambasaderi ba Tanzania.

Yavuze ko mu gihe hazaba hari impamvu yihutirwa mu mahanga, umuyobozi azajya yemererwa kugenda na Perezida w’Igihugu cyangwa n’umunyamabanga we.

Raporo ya Banki ya Tanzania mu Ukuboza 2016, yasohotse mu cyumweru gishize igaragaza ko iki gihugu cyakoresheje miliyoni 774.4 z’amadolari mu ngendo zo mu mahanga hagati ya Ugushyingo 2015 n’Ugushyingo 2016.

The Citizen yanditse ko iki kiguzi cyagabanutseho miliyari 1.2 z’amadolari ya Amerika ugereranyije n’icyakoreshejwe mu gihe nk’iki hagati ya 2014 na 2015.

Raporo igira iti “Ubwishyu bw’ingendo bwagabanutseho 36%, biturutse ku cyemezo cya Guverinoma cyo kugabanya ingendo zijya mu mahanga.”

Igabanuka ry’ingendo ntirisigana n’ibicuruzwa bituruka mu mahanga byagabanutseho 13.6%. Abahanga mu bukungu bemeza ko byatumye Tanzania izigama amadevize yagenderaga mu ngendo no mu gutumiza ibicuruzwa.

Hagati ya 2013/2014 na 2014/2015 ingendo z’abayobozi mu mahanga zatwaye akayabo ka miliyari 356.3 z’amashilingi ya Tanzania, yaba mu matike, kubatunga n’amahugurwa.

Inzego zatwaraga menshi ni inteko ishinga amategeko, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Minisiteri y’imari, ibiro bya Minisitiri w’intebe n’iby’ubugenzuzi bw’imari ya leta.
Icyemezo cya Perezida wa Tanzania, cyatumye izigama miliyari zisaga miliyari z’amashilingi

Source: Igihe.com

Exit mobile version