Kagame na Polisi ye mu bintu bakoresheje batekinika urubanza rwa Victoire Ingabire harimo kwicara kuri za mudasomwa zabo muri DMI bagahimba za emails barekanye mu nkiko zabo none barimo gushaka gutekinika za messages za Whatsapp babeshyera Violette Uwamahoro ko yandikiranye na mubyara we Shumbusho.
Inama twagira Kagame nuko yabwira bariya bashinjabinyoma be rimwe na rimwe bagaragaza ubuswa bwinshi kureka Whatsapp kuko ahubwo niyo izabatamaza. None Kagame nawe koko wibagiwe ibyakubayeho kuri Twitter? Aka kanya koko wibagiwe uburyo wamaze imyaka ibiri ufite umuntu wibereye i London cyangwa Amerika yiriwa yohereza za Tweets mw’izina ryawe ariko tuza kukuvumbura? Zirikana ko servers za Whatsapp zitaba muri izo biro za DMI ko abongereza bazagutamaza basaba Whatsapp kubaha ibimenyetso byizo messages abo baswa bawe baba DMI bandikira aho mu Rwanda.
Tutanagiye kure umugabo wa Violette Uwamahoro arazifite kuburyo izo muhimba zizabashyira hanze ubundi ukaba urwamenyo mu Bwongereza no mu mahanga. Ariko se urimo gushaka gukora nibyo abahibye za mudasomwa badashobora gukora. Haba muri Amerika cyangwa mu Burayi ntabwo bishoboka ko wahimba za emails cyangwa za messages kuri Whatsapp ngo bitamenyekana uzizanye mu nkiko kandi niba hari umuswa aho muri DMI wabikubeshye hita umwirukana!
Francis Kayiranga