Site icon Rugali – Amakuru

Kagame niwe wahanuye indege ya Habyarimana kuli 06/04/1994.

Nimuhorane Imana! Kagame niwe wahanuye indege ya Habyarimana kuli 06/04/1994. Byonyine, kubona hashize imyaka irenga 20 ashinjwa gusa n’abo batangiranye urugamba ni ikimenyetso kiremereye.

Koko rero, nta muntu n’umwe wari ku ruhande rwa Habyarimana wigeze asaba gushinja Kagame ihanurwa ry’indege ! Kuri iki kibazo, hari inkotanyi y’ikubitiro tujya tuganira buri gihe akambwira akomeje ngo : « Ntimukarenganye Kagame ko yahanuye indege, iyo atica Habyarimana ngo hakurikireho iriya nyanja y’amaraso ntabwo intambara yari kurangira vuba nta n’ubwo Kagame yari kuzayitsinda bibaho…

Abatutsi b’imbere bo rwose ubuzima bwabo ntibwaturebaga, twabafataga nk’interahamwe zisanzwe. »

https://www.youtube.com/watch?v=YAnxkXxzZJM

Bakundarwanda, bavandimwe, Kagame niwe watanze Abatutsi muli 1994. Yafashe icyemezo cyo guhanura indege yarimo abaperezida babiri, uw’u Rwanda n’uw’Uburundi, agambiriye inyungu ze bwite : intsinzi ya gisilikare yamuhaye insinzi ya politike, iyi nayo imwuzuriza ibigega kuko jenoside yayigize igicuruzwa kidahomba.

Nyamara ku kibazo cy’uwahanuye indege ya Habyarimana, inzobere Alison Desforges wunganiye Porokireri mu madosiye menshi ashinja, yatangarije TPIR/Arusha muli 2005 ko : « Umunsi byabaye impamo ko Kagame na FPR ari bo bahanuye indege ya Perezida Habyarimana, amateka ya jenoside y’i Rwanda agomba kuzandikwa bundi bushya ».

Ikizima ni uko kuli iyi saha ubuhamya bwose bwanditse, abagerageza kuzibiranya ukuli no gusisibiranya nababwira iki !

Dr Biruka, 29/07/2019

Exit mobile version