Byanditswe na David Himbara
Aho Paul Kagame ntarimo arebera kubyabaye kuri Ethiopia na Eritrea? Ibi bihugu byombi byafunguye inzira y’amasahyaka menshi. Kagame yabeshye abantu ko afunguye inzira y’amashyaka afungura umunyapolitiki Ingabire Victoire gusa abandi abarekera muri gereza
Igihugu cya Ethiopia nacyo kigezwe gutegekwa nkuko Kagame ategeka u Rwanda – ubutegetsi bwicaga nta mbabazi, bugafunga abantu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagahunga. Ubtegetsi bwa Meles Zenawi wa Ethiopia n’ubwa Kagame w’u Rwanda bwaje kuba ubutegetsi bw’igitugu. Ubutegetsi bwari bugamije guhindura abaturage ibiragi kandi bagakora icyo butegetse cyose.
Kagame umunyagitugu wanyuma ukiri ku butegetsi!
Ubu Kagame yahawe akato n’abanyamerika bari bamurinyuma. Abanyamerika bamwirukanye mu muryango wa AGOA none arimo arashakisha uburyo yasubiramo. Niyo mpamvu yafunguye umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza wari wakatiwe imyaka 15. Mwibuke ko mu minsi ishize hari amashyaka abiri yatsindiye imyanya mu nteko ishinga amategeko kandi yari yarabyanze mbere hose. Kagame arimo arakina umukino wo hasi. Yabeshye amahanga ko yafunguye inzira y’amashyaka. Kagame arimo arajugunyira amagufa opozisiyo bigaragara ko ntacyo azahindura ku mitegekere ye.