Site icon Rugali – Amakuru

Kagame niwe kibazo. Nafungure umupaka areke dusubire Uganda kandi yirinde kudutuma kujya kwica abantu Kampala.

Museveni na kagame

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda uyu munsi basinye amasezerano yo kurangiza ibibazo bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano y’ubwumvikane bayasinyiye muri Angola hari abategetsi batatu; Perezida João Lourenço wa Angola, Felix Tshisekedi wa DR Congo na Sassou Nguesso wa repubulika ya Congo.
Bamaze kuyasinya, Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ati: “Tugiye gukemura ibi bibazo byose”.

Abategetsi b’u Rwanda bashinja aba Uganda gufunga abaturage mu buryo butemewe n’amategeko no guhohotera abanyarwanda muri Uganda.
Ibi byatumye u Rwanda rubuza abaturage barwo kujya muri Uganda baciye ku mipaka yo ku butaka, bigira ingaruka ku buzima bw’abatari bacye n’imiryango yabo.

Angola na Kongo nk’abahuza b’u Rwanda na Uganda
Bareze mu rukiko u Rwanda na Uganda kubera ‘gufunga imipaka’
U Rwanda ubu rurarega Uganda gushimuta abantu barwo
Uganda ishinja u Rwanda ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo, ndetse ikavuga ko bamwe mu bafatwa ari abakekwaho ibi bikorwa.

Ubushyamirane bw’ibihugu byombi bwagize ingaruka mbi ku mibereho y’abaturage n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Ubu bwumvikane bwa Bwana Kagame na Museveni bwagezweho nyuma y’ibikorwa byo kunga impande zombi byakozwe na Angola ifatanyije na DR Congo kuva mu kwezi gushize.

Bwana Kagame na Bwana Museveni mu kwezi gushize nanone bahuriye i Luanda mu biganiro byo kubumvikanishaUwufise ububasha kw’isanamu.

Bwana Kagame na Bwana Museveni mu kwezi gushize nanone bahuriye i Luanda mu biganiro byo kubumvikanisha

Mu byo bumvikanye uyu munsi, harimo “gusubukura mu gihe cya vuba gishoboka ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi”, harimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko “atekereza ko bidakomeye cyane kurangiza byinshi mu bibazo bafitanye” ngo nubwo byafata igihe kinini kuko n’iyi ari intambwe ikomeye.

Bwana Kagame na Bwana Museveni mu masezerano yabo bumvikanye gushyira imbere ibiganiro mu kurangiza ikibazo cyose hagati y’ibi bihugu, nk’uko ibiro ntaramakuru Angop bibivuga.

Aba bategetsi kandi biyemeje kuzahura ibikorwa by’ihuriro ryitwa ICGLR rihuje ibihugu byo muri aka karere rigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro ivugwa cyane cyane mu burasirazuba bwa DR Congo.
Ibiro bya perezida w’u Rwanda bivuga ko Perezida Kagame yashimiye byimazeyo umuhate wabo “mu kubafasha kubona ibisubizo hagati y’u Rwanda na Uganda”.

Exit mobile version