Site icon Rugali – Amakuru

Kagame n’igazeti ye Igihe.com bazavuga angana iki Carine Kanimba na Rusesabagina nibatangira kuvuga?

YouTube video player

Kagame n’igazeti ye Igihe.com batangiye kuvugishwa Carine Kanimba na Rusesabagina bataratangira kuvuga, noneho umunsi bavuze bazajya he? Tekereza kuba Carine Kanimba yasangije abamukurikira igitekerezo cyanditswe na Sundaram muri The New York Times byavugishije Kagame n’igazeti ye igihe.com. Uyu Anjan Sundaram yavuze ukuri kwambaye ubusa ko abanyamakuru bo mu Rwanda bameneshwa, bagahunga cyangwa se bakicwa.

Sundaram yongeyeho ko hari n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda bafungwa nyuma y’iminsi mike bagasangwa bapfuye. Uyu Anjan Sundaram yanditse Igitabo yise “Bad News: Last Journalists in a Dictatorship” aho avuga ko mu Rwanda Guverinoma nta mwanya iha tangazamakuru, ko nta bwinyagamburiro rifite. None kuba Carine Kanimba abona ibintu kimwe na Anjan Sundaram bibaye ikibazo kuri Kagame n’agatsiko! Genda Rwanda waragowe!

Exit mobile version