Site icon Rugali – Amakuru

Kagame n’ibinyamakuru bye bahiye ubwoba kubera Guverinoma ikorera hanze iyobowe na Perezida Nahimana

Padiri Nahimana yavuze ko abaye Perezida ashyiraho n’abaminisitiri barimo Victoire Ingabire. Ubwo Padiri Nahimana Thomas yatangazaga mu minsi ishize ko agiye gushyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, hari ababifashe nk’urwenya abandi ku mbuga nkoranyambaga bamwita umusazi, none yatangaje ko yabaye Perezida ndetse ashyiraho n’abaminisitiri barimo Ingabire Victoire ufungiwe muri gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930. Ibi Padiri Nahimana yakoze, bigaragara nko kunyuranya cyane n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda cyane mu ngingo ya 97, 98, 99, 100, 105, 115, 116 n’117.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, riteganya muri izo ngingo zavuzwe haruguru uko Perezida ajya ku butegetsi atowe n’abaturage n’uburyo atorwa n’ibyo agomba kuba yujuje, rikagaragaza n’uko Guverinoma ishyirwaho n’inzira ziboneye binyuramo, gusa Padiri Nahimana Thomas we yabikoze mu buryo budasanzwe ndetse bwasekeje abatari bacye babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Padiri Thomas NAHIMANA, mu itangazo yanyujije ku kinyamakuru Umuhanuzi yakunze gucishaho inyandiko zakomeje gushyirwa mu majwi ko zipfobya Jenoside yakorewe abatutsi, yavuze ko yabaye Perezida hanyuma Minisitiri w’Intebe we akaba uwitwa Abdallah AKISHURI, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba Nadine Claire KASINGE, naho Minisitiri w’umuco, umuryango, guteza imbere umwari n’umutegarugori akaba Victoire INGABIRE UMUHOZA uhagarariwe na Nadine Claire KASINGE.

Mu bandi yatangaje ko yashyize muri iyo guverinoma ye ikorera mu buhungiro, Padiri Nahimana yavuze ko harimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga witwa Immaculée KANSIIME UWIZEYE, Minisitiri w’Ubutabera akaba Déogratias Mushayidi na we ufunzwe ariko ngo akaba ahagarariwe na Vénant NKURUNZIZA, Minisitiri w’itangazamakuru akaba Chaste GAHUNDE naho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge akaba Daniel NDUWIMANA, Minisitiri w’imari n’ubucuruzi akaba Marine UWIMANA, Minisitiri w’Uburezi akaba Chantal MUKAMANA MUTEGA mu gihe Minisitiri ushinzwe kurengera impunzi no gukemura ikibazo gitera ubuhunzi yamugize Virginie NAKURE, Minisitiri w’ibikorwa-remezo n’imiturire amugira Padiri Gaspard NTAKIRUTIMANA, hanyuma Minisitiri w’ubuhinzi, ubworozi n’ubutaka amugira Jean Léonard SEBURANGA, Minisitiri w’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage amugira uwitwa Spéciose MUJAWAYEZU.

Padiri Nahimana Thomas wagiye uvuga ko azaza mu Rwanda guhatana mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba muri Kanama uyu mwaka, n’ubu aracyavuga ko ari umukandida muri aya matora n’ubwo bigaragara ko yaciye iy’ubusamo akiyita Perezida ukorera mu Buhungiro.

Ukwezi.com

Exit mobile version