Iyi minsi ibiri turangije ejo hashize ku wa kane taliki ya 10/31 n’ uyu munsi ku wa gatanu taliki ya 11/1/2019 n’umunsi Paul Kagame atazibagirwa kubera inkuru ebyeri zasohotse mu binyamakuru byose bikomeye byo kw’isi bimuvuga nabi ku mabi ye akorera abanyarwanda ahiga hanze y’igihugu batavuga rumwe nawe ariko we akabyita ko banga igihugu, kuko kuri Kagame uwmwanga cyangwa utabona ibintu kimwe nawe aba yanga u Rwanda.
Inkuru ya mbere yasohotse ejo yavugaga uburyo Kagame yarishye hafi miliyoni 10 z’amadorari ikompanyi yo muri Israel NSO ngo abashe kwinjira muri za WhatsApp z’abantu 100 batavuga rumwe nawe cyangwa bamurwanya harimo abanyamakuru ndetse n’abantu batandukanye bari mu mashyaka arwanya ubutegetsi bwe nka RNC na FDU Inkingi. Facebook ariyo nyiri WhatsApp ikaba yaratanze ikirego muri California irega iyi kompanyi yo muri Israel kuburyo nta kabuza izina rya Kagame rizaza muri uru rubanza. Ikibabaje nuko u Rwanda n’abanyarwnada nabo bazazamo kubera Kagame wiyitirira ko ariwe Rwanda.
Inkuru ya kabiri yasohotse uyu munsi kuri radio na televiziyo ya Cananda CBC ivuga uburyo Kagame avogera Canada aho amaze kugeza intasi nyinshi yoherezayo mu rwego rw’ubutasi no kwibasira impunzi zamuhunze. Iyi nkuru yuyu munsi ikaba yibanze ku munyarwandakazi bise Nadege wiyemeje kwitandukanya na SEKIBI maze akavuga ko inzego z’ubutasi za Kagame zamutumye kuneka muri Canada ndetse amena amabanga ya Kagame menshi y’uburyo bazana abana twakwita intore mu kigo cya gisirikari maze bakabaha amahugurwa yuko bakora ubutasi ndetse n’imyitozo yo kwivugana abatavuga rumwe na leta ya Paul Kagame.
By Francis Kayiranga