Site icon Rugali – Amakuru

Kagame niba ashaka kubeshyuza Idamange turamwiteze mu nama ya EAC!

Benshi i Kigali baribaza impamvu Perezida Kagame atariwe wafunguye ikicaro cya FIFA

Iyi nkuru yanditswe na Muhonzire Sylvine kuya 27 Mutarama 2021 saa 01:23 mu kinyamkuru Igihe.com. Reka turebe niba Kagame azaboneka muri iyi nama niramuka ibaye ikazamo abandi bakuru b’ibihugu.

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC iteganyijwe muri Gashyantare.

Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Libérat Mfumukeko, yavuze ko inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango iteganyijwe kuba tariki 27 Gashyantare uyu mwaka.

Iyi nama izabanzirizwa n’inama y’abanyamabanga bahoraho n’aba-minisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC mu Rwanda, Tanzania, u Burundi, Uganda, Sudani y’Epfo, izaba tariki 25 Gashyantare nkuko byanditswe mu ibaruwa iriho umukono na Mfumukeko.

Mfumukeko yagize ati “Nyuma y’igenzurwa ryakozwe n’umuyobozi w’akanama k’abaminisitiri ba EAC, Umunyamabanga Mukuru arifuza ko inama y’abaminisitiri izabera Arusha muri Tanzania guhera tariki 22 kugeza 25 Gashyantare.”

Yongeyeho ati “Turifuza kandi ko inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC izaba ku wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021.”

Mu by’ingenzi bizigirwa muri iyi nama, harimo gutora uzasimbura umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, gushyiraho abacamanza b’urukiko rwa EAC, ndetse no gushyiraho inyingo y’ibikorwaremezo hagati y’umwaka wa 2021-2024.

Uyu muryango kandi urajwe inshinga no kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Prof. Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse akaba n’Umuyobozi w’akanama k’abaminisitiri muri uwo muryango, yabwiye The East African ko ibihugu bigize EAC biri gushakisha uburyo bwose bushoboka bwo guhangana n’ungaruka z’ubukungu zatewe na Covid-19.

Yagize ati “Hari ibyo dukeneye kwigaho twese hamwe, cyane cyane ibyerekeranye no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa. Tugiye kwita cyane ku bukungu muri rusange. Dukeneye kureba niba urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ari ntamakemwa kandi na gasutamo ziri gukora neza.”

Muri Gicurasi 2020, mu buryo bw’ikoranabuhanga Perezida Paul Kagame, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Museveni wa Uganda ndetse na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo bakoze inama bigira hamwe ibijyanye no gushaka ibisubizo bya Covid-19, ndetse no kwiga ku isoko rusange ryo guhererekanya ibicuruzwa mu Karere.

Iyi nama yabaye ku busabe bw’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’uyu muryango muri buri gihugu, gusa Tanzania n’u Burundi ntibyitabiriye iyo nama.

Exit mobile version