Site icon Rugali – Amakuru

Kagame ni wowe ubwirwa! Impuguke zisanga gukaza ingamba zo kurwanya Coronavirus byihutirwa kurusha gutekereza ibihombo

Uyu ninde leta ya Kagame iri kubyinira kumubyimba? Coronavirus mu Rwanda: Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo!

Umusesenguzi mu by’Ubukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko mbere y’uko abantu batekereza ku ngaruka icyorezo cya Coronavirus gishobora guteza mu bukungu, igikwiye gukomeza gukorwa ari ugukaza ingamba zo kugihagarika.

Kaberuka yatangaje ko nk’uko guverinoma y’u Rwanda yatangije ingamba zo gukumira iki cyorezo, abanyarwanda basabwa kubyubahiriza cyane ko bidakozwe vuba, byaba ikibazo gikomeye no ku bukungu bw’igihugu.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, ubu itangaza ko abantu umunani aribo bamaze kwandura ubu bwandu.

Amezi arenga ane arashize Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, Ishami ry’Umuryango w’Abibubye ryita ku buzima, OMS, rigaragaza ko abantu barenga ibihumbi 190 bamaze kwandura naho abandi barenga ibihumbi birindwi bamaze gupfa.

Mu Ukuboza 2019, iki cyorezo nibwo cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan uherereye mu Ntara ya Hubei mu Bushinwa, ariko ubu ibihugu birenga 140 kimaze kubigeramo harimo n’u Rwanda.

Uretse kuba iki cyorezo kirimo guhitana ubuzima bwa benshi, ubukungu bw’Isi nabwo burimo kugana ahabi cyane ko imirimo yahagaze mu bihugu bitandukanye.

Inzobere mu by’ubukungu zivuga ko iki aricyo cyorezo cya mbere kibaye ku Isi, ku buryo ibihugu byose bihura n’ingaruka zacyo.

Ibihugu birimo gutanga akayabo mu guhangana n’iki cyorezo

Nko mu Bushinwa aho iki cyorezo cyahereye, byasabye leta ko ihagarika ibikorwa hafi ya byose by’ubucuruzi, ingendo zo mu kirere n’ibindi bikorwa.

U Bushinwa bwashoye akayabo k’amadorali miliyari 50 kugira ngo bufashe ibigo by’ubucuruzi ngo bidahomba burundu.
Mu bihugu bikomeye cyane cyane iby’i Burayi, nabyo byagiye bigira amafaranga bigenera ibigo by’ubucuruzi nk’amabanki, bashaka gukomeza ubucuruzi muri ibi bihe.

Igihugu cy’u Butaliyani cyugarijwe cyane, cyashoye miliyari 10 z’amadorali mu gufasha ubucuruzi.

U Bwongereza nabwo bwatangaje ko bugiye gushora arenga miliyari 30 z’ama-pound yo gufasha ubukungu bw’igihugu ngo budasubira inyuma.

Kugeza ubu Banki y’Isi yatangaje inkunga ya miliyari 3.3 z’amadorali yo gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu guhangana na Coronavirus.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, nacyo cyatangaje ko kizatanga inkunga ya miliyari 50 z’amadorali, amwe muri aya akaba nta nyungu afite.

Ku rwego rw’Isi, ibigo bitwara abagenzi mu by’indege birateganya guhomba akayabo ka miliyari 29 z’amadorali ya Amerika, nk’uko Ikigo Mpuzamahanga mu by’ingendo zo mu kirere kibigaragaza.

U Rwanda rurasabwa kwitwara gute muri iki kibazo?

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB, Nelly Mukazayire, yavuze ko kubera Coronavirus, zimwe mu nama zari kubera mu Rwanda zimuwe, ubu harimo gushakishwa amatariki mashya.

Yagize ati “Uyu mwaka hari hateganyijwe inama 147 zagombaga kuzatwinjiriza miliyoni $88 (asaga miliyari 83 Frw) aturuka mu bijyanye n’inama ndetse n’amahuriro mpuzamahanga.”

“Nk’uko bigaragara hose, iki cyorezo cyagiye gituma hari ibihinduka, ndetse muri urwo rwego rwacu, ubu hari inama zigeze kuri 20 zimuwe, zikaba zitarasubitswe burundu ahubwo zarimuwe, turi kuvugana n’ababishinzwe, abazikurikirana, kugira ngo turebe aho zazashyirwa.”

Uretse izi nama kandi ibikorwa by’ubucuruzi busanzwe mu baturage, nabyo byagiye bisubira inyuma kubera kubura abaguzi.

Teddy Kaberuka yabwiye IGIHE ko iki ari ikibazo cyugarije Isi muri rusange, gusa ko icyo u Rwanda rusabwa ari ukubanza guhagarika iki cyorezo mbere y’ibindi byose, cyane ko kiramutse kidakumiriwe aribwo cyateza ibibazo bikomeye.

Kaberuka avuga ko iyo ukuirkiye usanga iki aricyo cyorezo kibayeho kikibasira ibihugu byose.

Ibi ngo biterwa n’uko Isi yabaye nk’Umudugudu, aho usanga umuntu ava ahantu hamwe akajya ahandi mu buryo bworoshye, bikaba ari nabyo byatumye icyorezo cyaduka mu Bushinwa ariko kikaba cyarakwiriye Isi yose.

Yagize ati “Kugeza ubu haracyari kare ku Rwanda kuba umuntu yagira byinshi avuga ariko icyihutirwa ni ugushaka uko iki cyorezo cyakumirwa, iki kibazo gitangira mu Bushinwa mu 2019, icyo bahise bashyira imbere ni ugushaka uko bagikumira, uyu munsi niyo mpamvu barimo gushaka uko bakongera kuzahura ubukungu.”

“Ubu ikiriho ni uko hashyirwaho ingamba, nko kugabanya inyungu ku nguzanyo, korohereza abantu kubona inguzanyo n’ibindi ariko mu Rwanda ho haracyari kare kuko nta n’uzi ngo biragana he, uburemere bw’icyorezo nibwo butuma abantu bamenya ingamba bafata kugira ngo zikemure ibibazo bihari.”

Gusa Kaberuka avuga ko izi ngaruka z’ubukungu zamaze kugera ku Rwanda, kuko nk’amafaranga igihugu kirimo gukoresha cyita ku bamaze kwandura, gupima abo abakwaho ubu bwandu n’ibindi, ari amafaranga yakagombye kuba akora ibindi.

Kaberuka avuga ko icyo buri munyarwanda asabwa ari ukwirinda no kugira isuku, bagakurikiza uburyo butuma umuntu atandura.

Yagize ati “Abantu ntibirare kuko hagize uwirara icyorezo kiziyongera, abantu babanze bashyire imbere ubuzima kuko ntabwo waba udafite ubuzima ngo ugire icyo ukora, ibi bisobanuye ko icyihutirwa kurusha ibindi ni uko icyorezo cyahagarara ibindi bizaza nyuma.”

Kaberuka avuga ko leta ikwiye kandi gucungira hafi abacuruzi bamwe bashaka kungukira muri ibyo bibazo bazamura ibiciro ku bicuruzwa, ariko ikanafasha abacuruzi harebwa ko ibicuruzwa bitabura ku masoko.

 

Inzobere mu bukungu, Teddy Kaberuka, yagaragaje ko u Rwanda rugomba gushyira imbere kubanza guhagarika ikibazo cya Coronavirus

 

Exit mobile version