Site icon Rugali – Amakuru

Kagame ni ruzirampuhwe. Nta Mututsi w’imbere n’umwe yagiriye ibambe, n’uwari nyirasenge ubwe

Nimuhorane Imana! Kagame ni ruzirampuhwe. Nta Mututsi w’imbere n’umwe yagiriye ibambe, n’uwari nyirasenge ubwe, umwamikazi Rozaliya Gicanda, wari umubyeyi w’abanyabutare n’abanyarwanda twese, yamutanzeho igitambo aramureka aribwa n’imbwa. Ni impamo pe ! Igihe cyo kwuzuza gahunda ze yamukenyeje rushorera kimwe n’abandi Batutsi b’i Rwanda bose, kuko mu myumvire ye n’abafatanyacyaha be, nta Mututsi n’umwe nyawe wabaga i Rwanda !

Ibyabaye kuli Gicanda byose, inzira y’umusaraba yanyuze kugeza ubwo yiciwe i Mamba munsi yo kwa Rugamba, byose azabibazwe ! Dore mbere gato y’intambara y’Ukwakira 1990 Kagame yari yasuye nyirasenge Gicanda iwe i Butare amwakirana ubwuzu amutereka amata aratengamara. Yibwiraga rwose ko abonekewe shenge, kubona mwene Rutagambwa amutashyeho.

Umwegakazi akaba n’imfura y’i Rwanda, ntabwo yashobora kumukeka inabi bibaho. Yamwakiriye nk’ikibondo cye amushyira ku ibere, amuha umugisha ngo azabe umugabo yigirire akamaro akagirire n’abandi. Nyamara Kagame icyamugenzaga si urukumbuzi n’urukundo, yari yibereye mu umulimo w’ubutasi kugira ngo we n’amashumi ye bazashobore gufata u Rwanda.

Nta bambe habe na mba yagiriye Nyirasenge uwo, nk’uko ntaryo yagiriye bene Gatutsi b’imbere i Rwanda uko bakabaye. Iyo abishaka Gicanda cyacu yari kurokoka akanashishirwa, ahubwo n’ubu yashoboraga kuba agihumeka. None se, yabujijwe n’iki kumwoherereza abantu ngo bamwarure mbere y’uko umurwa wa Butare ufatwa n’icyorezo cy’ubwicanyi kuva taliki ya 20 Mata 1994 ?

Niba se koko yaramufataga nk’umubyeyi we, kuki atamugumishije mu Burayi aho yari yatembereye muli 1992, dore ko iyo gahunda yari yayimenye mbere ? Yashoboraga rwose no gusaba abihaye Imana bubashywe cyane kandi bamukundaga, aha ndashaka kuvuga nk’umushumba wa Butare Musenyeri Gahamanyi, bakamushyira iwabo. Ibyo ntibyari bimushishikaje ?

Mu mugambi we wo kuzambya u Rwanda no kurwifatira yatanzeho Abatutsi bose igitambo ataretse na nyirasenge uwo Rozaliya Gicanda wakorewe ibya mfura mbi ngo byose bizitirirwe Abanyabutare. Inyota y’ubutegetsi, ikuzo n’ifaranga ! Ibyo byose yabigezeho, igihugu yaragifashe yica uwo ushaka akiza uwo ushaka. Aliko ibicumuro bitabarika yakoze ntabwo bikiri ibanga, ubu n’umwana w’incuke arabizi.

Dr Biruka, 02/08/2019

Exit mobile version