Site icon Rugali – Amakuru

Kagame ngo yakoresheje ibizami bya DNA kubera amatsiko gusa yari afite. Cyangwa kwari ukugira ngo arebe ko ibyo abantu bavuga kuri Nyiramongi na Amb Gasana byari byo. Ibisubizo bikaba byarasohotse byerekana ko umwana atari uwe koko ari uwa Amb Gasana

Perezida Kagame yivuyemo nk’inopfu, ngo yakoresheje DNA kubera amatsiko masa!!! Ariko Kagame azi ko abeshya abana b’ibitambambuga? Uretse ko nyine adashabora no kwerura ngo avuge ukuri kuko nabyo byaba ari ukwishyira hanze.

Ngo yakoresheje ibizami bya DNA kubera amatsiko gusa yari afite. Cyangwa kwari ukugira ngo arebe ko ibyo abantu bavuga kuri Nyiramongi na Ambasaderi Gasana byari byo. Ibisubizo bikaba byarasohotse byerekana ko umwana atari uwe koko ari uwa Amb Gasna. Akaba ariho n’umuriro wahereye waka. Nyiramongi n’umuhungu we bagafungirwa kuri Muhazi Amb Gasana wari warinjiye no mu mbere nawe agacaho.

Kagame yaguye mu mutego w’abanyamakuru. Bamuteze umutego nawe yivamo nk’inopfu. Bamubajije ikibazo niba yaba yarakoresheje ibizami bya DNA arasubiza ngo ariko byari ibanga. Niba se byari ibanga kuki yarimennye? Niba yaragikoresheje kubera amatsiko ibyo byaba ibanga koko?

Exit mobile version