Mbese twavuga ko amaze kurugeza muri Paradizo? Ntimugakangwe n’iriya miturirwa yubaka umunsi kuwundi!! Singihangayikishijwe n’ahahise cyangwa ahazaza – Perezida Kagame. Perezida Paul Kagame yavuze ko atagihangayikishijwe n’ahahise cyangwa ahazaza h’u Rwanda, ahubwo ikimuraje ishinga ari uburyo ibimaze kugerwaho byasigasirwa bikaramba.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yaganiraga n’abanyamuryango 80 ba ‘Young Presidents Organisation’, umuryango uhuriza hamwe ba rwiyemezamirimo bato 26 000 bo hirya no hino ku Isi.
Perezida Kagame avuye mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yibanze by’umwihariko ku kwihutisha amavugurura muri uyu muryango.
Yavuze ko ari ishema kuba Abanyarwanda barayagizemo uruhare nubwo rwaba ruto, hagamijwe kugera ku nyungu isangiwe, ashimangira ko hari byinshi Afurika yageraho ishyize hamwe.
Yanagarutse ku iterambere ry’u Rwanda, avuga ko abanyarwanda bagize amateka mabi nyamara atari yo bakwiriye, avuga ko ibyo bakwiriye ari ibiri imbere kandi ko bagomba kubigeraho nta n’umwe usigaye inyuma.
Ati “Ntabwo nkitewe impungenge n’ahahise cyangwa ahazaza, gusigasira ibyo turi kubaka nibyo ntekerezaho amanywa n’ijoro. Dukwiriye gutekereza kure ndetse rimwe na rimwe tukanakora birenze igihe turimo.”
Yavuze ko iyo politiki nziza ikwiye gusigasirwa kimwe n’ibikorwa bituma buri munyarwanda aha agaciro mugenzi we, kugira ngo hirindwe gusubira mu bihe byaranze amateka y’u Rwanda, aho umuntu yabonaga umuturanyi we cyangwa uwo bakorana nk’umwanzi.
Ati “Nta mpamvu y’ibyo.”
Politiki nziza ishingiye ku bumwe n’ubwiyunge, ni imwe mu byafashije u Rwanda kugera ku iterambere rigaragara mu myaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.
Kimwe mu byo amavugurura muri AU agamije ni ukwishakamo ubushobozi butuma ibikorwa by’uwo muryango bigerwaho hatitabajwe imfashanyo z’amahanga.
Perezida Kagame yabwiye ba rwiyemezamirimo bato ko ikibazo abanyafurika bafite atari ubushobozi, ahubwo ari imyumvire mibi.
Ati “Muri Afurika dukunze kwisuzugura. Hari aho abanyafurika bajya no gusabiriza ibyo bafite. Bamwe basaba ko abandi bagira ibyo babatangaho kandi bafite ibyo bakwifashisha ubwabo. Ni ikibazo cy’imyumvire. Ikibura ni ukubasha kuvuga ngo ‘dufite amikoro n’ubushobozi bwo gutekereza.”
“Nta mugabane ufite umutungo kamere nk’uwacu. Icyo wibaza ni ikibura kugira ngo twitunganyirize ibyo dukeneye, ngo twigeze ku rwego twifuza kugeraho.”
Perezida Kagame yanakomoje ku kigega cyo kubungabunga amahoro n’umutekano kuri uyu mugabane, AU Peace Fund, cyatangijwe ku wa Gatandatu i Addis-Abeba, kigatangirana miliyoni 60 z’amadolari.
Yavuze ko intego yo kugishyiraho no kucyagura, ari “ukugira ngo tubashe gukumira amakimbirane ku mugabane wacu tutagombye gusaba imiryango itari iya leta n’abandi ngo babidukorere.”
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ugizwe n’ibihugu 55 ariko mu myaka mike ishize 72 % by’ingengo y’imari ukoresha yari inkunga z’amahanga.
Perezida Kagame yavuze ko nta mugabane ufite umutungo kamere nka Afurika, ariko hari ikibazo mu kuyibyaza umusaruro uko bikwiye. Perezida Kagame yavuze ko ibyiza bibereye abanyarwanda biri imbere, kandi bagomba kubigeraho nta n’umwe usigaye inyuma