Site icon Rugali – Amakuru

Kagame nawe atangiye kwemera Jenoside yakoreye ABAHUTU! Hari Abahutu benshi bapfuye ariko ntibazize abo bari bo- Perezida Kagame


Perezida Paul Kagame avuga ko hari Abahutu benshi bapfuye ariko ko batazize icyo bari cyo nk’uko Inzirakarengane z’Abatutsi zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo ntayindi nyito ikwiye kuvugwa atari Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabivuze mu kiganiro yagiranye n’umushoramari w’Umwongereza Evgeny Lebedev ufite ikigo cy’ishoramari kitwa Lebedev Holdings kirimo ibindi bigo binyuranye birimo n’Ikinyamakuru The Independent kiri mu bikomeye mu Bwongereza.

Muri iki kiganiro cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yakiraga uyu mushoramari, Perezida Kagame Paul yagarutse kuri byinshi birimo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyayikurikiye.

Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibihugu byari bibashyigikiye byakomeje kugoreka aya mateka, bivuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri kuko ngo hari n’Abahutu bapfuye barimo abasirikare bishwe.

Perezida Kagame yavuze ko ubundi iyo abashyitsi baje mu Rwanda, “mbagira inama ko babanza gusura urwibuto rwa Jenoside mbere y’uko basura ibindi bice by’Igihugu kugira ngo barebe intambwe tugeze. Dukomeje gutera intambwe tuva mu mateka ashaririye, tunaha icyizere abaturage bacu.”

Ubwo Umuryango w’Abibumbye wemezaga inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za America n’u Bwongereza, byarayirwanyije bivuga ko itanga igisobanuro gicagase ngo kuko hari n’abandi bapfuye mu Rwanda.

Kuri Perezida Kagame avuga ko ibi bisa nko kujya inyuma y’umurongo, avuga ko icy’ingenzi ari uko abantu bakwiye kumenya abo Jenoside yari igambiriye kurimbura.

Yagize ati “Yego, hari Abahutu benshi bapfuye ariko ntabwo bapfuye bazira abo ari bo.”

Ingaruka za Jenoside ku bidukikije

Muri kiriya kiganiro cyabaye ubwo Perezida Kagame yashyiraga umukono ku masezerano yinjiza u Rwanda muri The Giants Club, ihuriro rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, banagarutse ku ruhare rw’u Rwanda muri uru rugamba.

Perezida Kagame yavuze ko ibidukikije bisa nk’umutima w’ubuzima bw’Abanyarwanda “Ukurikije aho turi ubu.” Ngo yavuze ibi yerekana ibiti biri hanze aho bari bicaye, ati “ntabwo ibi ari ibiti byatwe. Twe twaraje twubaka mu ishyamba.”

Yavuze ko ibidukikije biri mu bituma abaturage bagira imibereho myiza, avuga ko ubwo mu 1994 habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage bakava mu byabo “igihugu cyacu cyenze kumera nk’ubutayu kuko abaturage batemaga ibiti bakabitekesha bakanabyubakisha. Twahise tubona ingaruka zabyo duhita dutangiza ubukangurambaga bwo gutera ibindi biti.

Ubu u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bishimwa kubera isuku n’ibiti bituma haboneka umwuka mwiza wo guhumeka by’umwihariko rukaba runafite amashyamba arimo na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iri mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Nta mpamvu bagaragaje yabiteye- Ku Bwongereza bwakurimiriye abava mu Rwanda

Mu nkuru ndende ya The Independent kandi, igaruko ku cyemezo cy’u Bwongereza cyo gushyira u Rwanda ku rutonde rw’Ibihugu bitemerewe ko ababiturutsemo binjira muri kiriya gihugu.

Perezida Paul Kagame avuga ko ubwo u Bwongereza bwashyiraga u Rwanda mu bihugu bitemerewe ko ababiturutsemo binjira muri kiriya gihugu, inzego nkuru z’u Rwanda zavuganye n’iza kiriya gihugu zizibaza icyashingiweho gusa ngo mu bisubizo batanze ntihagaragaramo impamvu yumvikana.

Perezida Kagame uvuga ko kiriya cyemezo gishobora kuba gishingiye ku mpamvu za Politiki, yagize ati “Twabajije ambasade, tubaza Ambasaderi, hari n’Abaminisitiri bavuganye na bagenzi babo i London, ariko ibisubizo batanze ntabwo bigaragza imapmvu.”

Ririya hagarikwa ry’u Rwanda ryabaye nyuma y’umunsi umwe hasohotse Raporo yarushyiraga ku mwanya wa Gatandatu mu kuba bihagaze neza mu guhangana na COVID-19.

Perezida Paul Kagame ari bibi kobona “ririya tangazo ryo gukumira ryaraziye rimwe na raporo yashyiraga u Rwanda ku mwanya wa gatandatu ku Isi mu kwitwara neza mu guhangana n’iki cyorezo, ni raporo y’Abanya-Australia ndakeka.”

Yavuze ko ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu bipimo byacyo ntacyagaragazaga ko ubwandu bushya bwa COVID-19 bwageze mu Rwanda mu gihe bwabonetse mu Bwongereza.

Ati “Iyo muza kugira amakuru ko tuyifite, turifuza kubimenya.” Akomeza agira ati “Mwadushyize mu bihugu bimwe bivuga ko nta COVID-19. Mutugereraya na byo ?”

U Rwanda rwashyize kuri ruriya rutonde rwari runariho bimwe mu bihugu byo mu Karere nka Tanzania itarigeze itangaza imibare y’abandura kiriya cyorezo ndetse cyanakunze gutangaza ko ntakiri muri kiriya gihugu ndetse n’u Burundi.

UKWEZI.RW

https://www.abaryankuna.com/paul-kagame-yego-hari-abahutu-benshi-bapfuye/?fbclid=IwAR2xV5A1o8aZqH_zdOCauEj1WNzwzxkTe2X45s7pd-1V02M0hgSk0TB9DyI

Exit mobile version