Site icon Rugali – Amakuru

Kagame navane Karega i Kinshasa hakiri kare Abakongomani bataramukuramo iyo kotsa

VINCENT KAREGA, UMWICANYI WA KAGAME AKOMEJE KUVUGIRIZWA INDURU MURI KONGO. Ejobundi ku wa kane tariki ya 08 Ukwakira 2020, ibaruwa y’ibanga Delphin Kahimbi yandikiye ubuyobozi bwa Repubulica Iharanira Demokarasi ya Kongo yashyizwe hanze. Iyo baruwa ivuga Vincent Karega, uhagarariye u Rwanda muri RDC, nk “umuntu uteje akaga” wahoze ari we “wateguraga umugambi wo kugirira nabi mu buryo bw’ikoranabuhanga abatuvuga rumwe na Leta ya FPR baba muri RDC”.

Twabibutsa ko Delphin Kahimbi, ari Jenerali Majoro wa Kongo wari warashyizwe mu kato n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi kubera ibikorwa bye byo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu yakoze akorana na Kabila. Uyu musirikare yitabye Imana uyu mwaka ku itariki ya 28 Gashyantare 2020 mu buryo butunguranye aho “yimanitse” iwe mu rugo. Ibaruwa ye  yashyizwe hanze ikaba yatumye bamwe bavuga ako ari Kagame wamwicishije.

Mu ibaruwa yanditse tariki ya  2 Nzeri 2019, Jenerali Majoro Delphin Kahimbi yasabaga ko Vincent Karega atakwemererwa guhagararira u Rwanda muri Kongo. Iyo baruwa, yari yanditswe mu rwego rw’ubutasi bwa Kongo, yerekanaga ko uretse n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byaranze Vincent Karega, kumwemerera guhagarira u Rwanda muri Kongo byari kuzana umwotsi hagati ya Afurika y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kubera Afurika y’Epfo yirukanye Vincent Karega k’ubutaka bwayo. Delphin Kahimbi yagize ati : “Ikirenze ibyo, kwemererwa mu gihugu cyacu, nyuma yo kwirukanwa na Afurika y’Epfo, Pretoria yabibona nk’igikorwa kitarangwamo urugwiro hagati ya Afurica y’Epfo na DRC, kandi DRC isanzwe ifite umubano mwiza n’Afurica y’Epfo  mu rwego rwa SADC”.

Karega: Umwicanyi wa Kagame

Muri iyo baruwa uwo musirikare wo muri Kongo yanavuze ko Vincent Karega yirukanywe nk’umuntu utagishatswe (perona non grata) k’ubutaka bwa Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2014 igihe yari ahagarariye u Rwanda muri icyo gihugu kubera yakoranaga na Didier Lutembisa, Umuyobozi Mukuru wa serivisi ishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, na Claude Nikobisanzwe, uhagarariye u Rwanda muri Mozambike mu kwica Abanyarwanda batavuga rumwe na FPR muri ibyo bihugu harimo Patrick Karegeya. Turabibutsa ko Claude Nikobisanzwe afite uruhare m’urupfu rwa Louis Baziga.

Agapfa kaburiwe ni impongo. Félix Tshisekedi (tubibutse ko abanyekongo bamwita Bizimungu w’Umunyekongo) yaraburiwe yanga kumva none gushyigikira Vincent Karega bishobora kuzamukoraho kuko agasuzuguro, agashinyaguro no guhakana ubwicanyi bwakorewe Abanyekongo byaranze Karega, Abanyekongo bakomeje kugaragaza ko batabyishimiye nta gato.

Exit mobile version