Ese Perezida Kagame yibwira ko abanyarwanda tutazi ubwenge? None se ko ashaka ko tugura ibikorewe mu Rwanda, we n’umugore Jeannette n’uruhe rugero baduha kuburyo twavuga ko ibyo bavuga aribyo bakora? Sindabona Kagame yambaye imyenda cyangwa inkweto zikorerwa mu Rwanda. Na Nyiramongi Jeannette birakomeye kuba umuntu yavuga ko ibitenge cyangwa imikenyero yambara bikorerwa mu Rwanda.
Nawe se Kagame niwe wambere wiyambarira amakoti ahenze adoderwa hanze kuburyo ikoti rihendutse Kagame yambara rigura ibihumbi 3 by’amadorari ($3,000). Inkweto reka ntiwareba ntashobora kwambara urukweto ruri munsi ya madolari 350 ($350). None niwe ugiye kutwigisha kugura ibikorerwa mu Rwanda? Ikindi kandi ubu wasanga iwe mu rugo mirongo inani kwi’ijana (80%) yibyo bakoresha cyangwa barya bikorerwa hanze.
Niba Kagame ashaka guteza imbere inganda zikora imyenda n’inkweto mu Rwanda, natangire abyambare anabwire abakozi be bose kubyambara maze arebe ukuntu zitera imbere. Naho ibyo kuvuga guza nta bikorwa turabirambiye. Ubu baciye Caguwa rubanda nyamwinshi yari ifite ububasha bwo kugura ariko ntabwo byabujije Kagame na ba minisitiri be gukomeza kwambara imyenda n’inkweto bivuye iyo za Amerika n’iburayi.
Iyumvire nawe aho Kagame ahamagarira abanyarwanda kugura ibikorerwa mu Rwanda ariko njye nkaba nizera ko ariwe uzafata iya mbere akatwereka ko bishoboka. Niba hari ibitenge bikorerwa mu Rwanda maze tukamubona yambaye amashati yabyo kandi n’inkweto nuko.
https://www.youtube.com/watch?v=1W-hpea-fvY
Jules Kamanzi
Kimuhurura, Rwanda