Site icon Rugali – Amakuru

Kagame narenganure izi mfubyi za Jenoside yakorewe abatutsi bambuwe ibibanza 10 bifite agaciro ka miliyalidi 4.

KIGALI, UBUTEGETSI BWA KAGAME BWAMBUYE MUKASINZI NA BARUMUNA BE IBIBANZA BIFITE AGACIRO KA MILIYARI 4 Z’AMANYARWANDA.

Mukasinzi clarisse ni imfubyi ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu1994, yarokokeye mu Karere ka Kicukiro umurenge wa Niboye,akagali ka Sahara umudugudu wa Mwijuto,Kuri ubu atuye mu karere ka Kicukiro umurenge wa Gahanga,akagali Murinja,umudugudu wa Kigasa avuga ko we na barumuna be 3, ubutegetsi bwabambuye  ibibanza 10 agaciro ka miliyalidi 4 z’amafaranga y’u Rwanda (4,000,000,000,000 Rwf). Bubakinga mu maso akazu kamwe gusa!

Uyu muryango uvuga ko iki ikibazo ukimaranye imyaka isaga makumyabiri basiragira basaba ubutegetsi ngo bubarengnure ariko ntibigire icyo bitanga! Yagize ati: “ndi impfubyi ya Jenocide yakorewe abatutsi, ariko maze imyaka 20 mpohoterwa n’abakagombye kundeberera bakambera ababyeyi none bariye aho n’icyo ababyeyi bacu badusigiye!”

Mukasinzi akomeza avuga ko ikibazo cyabo nta rwego rwa leta atakigejejeho. Yahereye Ku muyobozi w’Umudugudu  ageza kuri Paul Kagame! Yakomeje agira ati  “nta rwego rwa leta ntakigejejeho n’umuyobozi mukuru w’igihugu Paul Kagame nakimugejejeho mu bihe bitandukanye asaba ko bansubiza amasambu yanjye ariko ngategereza nkaheba.

Nyuma naje kumwandikira ibaruwa none nategereje igisubizo amaso yaheze mu kirere! Ndasaba abagiraneza ko bankorera ubuvugizi nkasubirana ubutaka bwacu kuko njye nabo tuvugaka tubayeho nabi twirirwa dusembera Ku gasozi”.

Mukasinzi yatangarije umunyamakuru w’Ijisho ry’Abaryankuna ko ubutegetsi bwa FPR bwigabije amasambu yabo ubwo bari bakiri bato bari mu kigo cy’ipfubyi cya SOS i Byumba.  Aho batahiye baje gusanga ahari ihene hari ikiziriko!

Umunyamakuru wacu yakurikiranye iki kibazo agera no mu buyobozi bw’Akarere ka Kicukiro maze asanga iki kibazo bakizi ndetse batanagihakana dore ko umuyobozi w’agateganyo w’aka karere Bwana Bayingana Emmanuel avuga ko iki kibazo bagikemuye ku buryo budasubirwaho. Yagize ati” iki kibazo cy’uyu muturage turakizi ariko twaragikemuye kuko twahise tumuha inzu y’ibyumba 2 ikagira n’uruganiriro (salon)”!

Mukasinzi na Barumuna be iyo bageze ahari iwabo bakareba abahatuye barahaguze Leta ya Kagame nibahe n’atanu, amarira arisuka!

Ubu butegetsi burya akaribwa n’akataribwa, bwagize ibanza 10 by’abana 4, bifite agaciro ka miliyari 4, bose bubavunjiramo inzu y’ibyumba bibili! Munyumvire namwe! Kurya umunanini w’imfubyi ari wowe wakazirengeye ni ishyano ryabuze gihanura!

Mugukurikirana iki kibazo uyu muturage yahuriyemo n’ibikomeye kuko bamufunze inshuro zirenze 10 bigezaho n’ahungira hanze y’igihugu. Kugeza na n’ubu uyu muturage aravuga ko nta mutekano afite, ko yumva ashobora no kwicwa.

Umunyamakuru w’Ijisho ry’Abaryankuna yasuye ahahoze ari mu isambu y’izi mfubyi maze asanga harimo amazu y’ibitabashwa n’amagorofa  asaga 60 atuwemo n’abakire ndetse n’abbazungu, mu gihe banyiraho barimo kwiycira isazi mu jisho!

Aya mazu yose y’amakadastre n’andi atagaragara agera kuri 60 yose ari mu isambu zi mfubyi zasigiwe n’ababyeyi babo. None Kagame n’abambari be barabyigaruriye!

Iyo urebye uko ubutegetsi bwa Kagame bufata imfubyi mu Rwanda, ubona neza ko ntakabuza bwari kwishima iyo bufata igihugu nta muntu n’umwe usigaye!

Iyo witegereje uko FPR yigiriza nkana kubantu cyanecyane bahoze mu Rwanda mbere ya 94, uyoberwa icyo kubohora cyangwa kwibohora bivuze. Ibyo FPR yakoze ahubwo birenza kuboha abaturage!


Ibaruwa Mukasimzi Cralisa yandikiye Paul Kagame! Yategereje igisubizo yarahebye!

Rwendeye Maxime

Umujyi wa Kigali.

Source: Abaryankuna

Exit mobile version