Iby’ urubanza rwa Imena Evode biteye kwibaza byinshi cyane cyane kumenya icyo azira by’ukuri tutitaye kw’itekinika rya Kagame na FPR. Ikiza muri uru rubanza nuko abanyarwanda bagiye kongera kwibonera ubugome bwa Kagame wagirango nta mutima agira wa mugani wa Gasakure, umuganga wavuraga imitima wishwe na Kagame.
Nyuma yo kwangira Gen Rusagara kuvugana n’umufasha we ubwo yari asigaje iminota mike ngo atuvemo yitabe Rurema, ubu hatahiwe Imena Evode watakambiye Kagame mu rukiko ngo amureke aburane ari hanze kuko afite agahinja k’ ukwezi n’ igice. Muribuka ko uyu Imena Evode yagizwe Minisitiri na Kagame akiri muto cyane kuko yari afite imyaka 28 gusa kandi ikindi abantu benshi twavuganye bambwiye nuko Imena ubu Minisitiri atabushakaga na gato. Ese Kagame azareka Imena abe ariwe wa mbere inkiko ze ziretse aburane ari hanze dore ko yavuze ko atatoroka ko bazi aho atuye ko kandi DMI yamutumije kabiri kose yitaba ko atigeze atekereza gutoroka.
https://youtu.be/yAjekLg5HSE
Icyo nagirango mbwire umuryango wa Evode Imena nuko bakwitegura kubona ubugome bwa Kagame ejo mu rukiko ubwo abicanyi ba Kagame bazamwambika amapingu bakamujyana kumufunga iminsi 30 mbere yuko atangira kuburana bihwanye no kugira impfubyi uruhinja rwe rumukeneye muri ibi bihe. Amarira mwarize ejo mu rukiko, kwimyoza mwagaragaje ni mubihinduremo intwaro maze mudusange twebwe twarangije kubona ubunyamaswa bwa Kagame na FPR tukaba twariyemeje kuburwanya bucece aho turi mu Rwanda hose.
Inkeragutabara yafashijwe na Afande Karegeya
Byumba, Rwanda