Mu murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, bamwe mu bagore batakambiye Meya w’umujyi bamusaba kurenganura abagabo ndetse n’abana babo bajyanywe mu kigo kinyuzwamo abafite imyitwarire idahwitse kizwi nko Kwa Kabuga.
Ubwo yasuraga uyu murenge wa Masaka kuri uyu wa Kabiri mu gikorwa cyo kungurana ibitekerezo n’abaturage muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ubujyanama, Meya w’umujyi wa Kigali Nyamurinda Pascal yagejejweho ibibazo birimo n’icy’aba bagore batwariwe abagabo babo n’abana.
Abagore bagaragaje iki kibazo bose bahuriza ku kuba abagabo babo ndetse n’abana barasanzwe mu isoko ry’i Kabuga bagafatwa bakajyanwa Kwa Kabuga.
Nyirandikubwimana Valentine umwe muri aba bagore avuga ko yajyanye n’umwana ku isoko abona yambitswe amapingu baramujyana.
Ati :” Nagiye ku isoko ndi kumwe n’umwana hariya i Kabuga, tugezeyo ngiye kubona mbona abantu baraje babambitse amapingu barabajyanye kandi uwo mwana twari twajyanye mu isoko”
Avuga ko yitabaje inzego zose zirimo n’Umurenge ariko ngo na n’ubu ntarabona igisubizo.
Nyirandikubwimana Valentine bamutwaye umwana bari bajyajye ku isoko
Hari undi mugore wavuze ko yabuze umugabo we nyuma akamusanga kwa Kabuga.
Yagize ati :”Umutware wanjye yagiye mu isoko I Kabuga ndamubura ku itariki 7/3/2017, aho ntangiriye kumushakishiriza bukeye bwaho batubwira ko bashobora kuba babajyanye Kwa Kabuga.”
Uyu mubyeyi avuga ko bagiye kwa Kabuga bakamubwira ko ataribo babazana ahubwo bamubwira ko agomba kujya muri CID . avuga ko atazi aho CID ikorera ndetse ngo ntazi n’aho iba.
Avuga ko umugabo we yavuye mu rugo ari saa tanu z’amanywa agiye ku kazi asanzwe akora k’ubunyonzi ngo yahise afatwa hamwe n’igare yakoreshaga ari mu isoko.
Uyu mubyeyi avuga ko umugabo we yamusigiye abana batatu kubitaho wenyine bimugoye.
Ati “Yansigiye abana batatu kubarera njyenyine birangoye, ndababaye ikibazo cyanjye nta hantu ntakigejeje no ku Kagali nakigejejeyo bampaye urupapuro rw’imyitwarire ndujyanyeyo barambwira ngo ningende ntegereze na n’ubu amaso yaheze mu kirere.”
Yavuze ko umugabo we wajyanwe kwa Kabuga yari umunyonzi
Hari undi muturage wasabye Meya gukurikirana icyo kibazo ngo kuko na we abana babo iyo bavuye mu rugo bagiye guhaha bahita bafatwa bakumva ngo bajyanwe Kwa Kabuga.
Ati “Ikibazo dufite abana bacu barimo baragenda bakabura, tukumva ngo bageze kwa Kabuga. Muradusaba gukora ngo twiteze imbera ariko bwacya tukumva ngo abana bacu bageze kwa Kabuga rwose nimudukurikiranire icyo kibazo.”
Uyu mubyeyi nawe avuga ko bafite ikibazo cy’abana babo bajyanwa Kwa Kabuga
Meya w’umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda yabwiye aba bagore bafite iki kibazo cy’abagabo n’abana ko bagiye kukibakurikiranira, basanga nta kibazo cyo guhungabanya umutekano bafite bakabarekura.
Ati “Abavuga ko hari abagabo babo cyangwa se abana babo bafashwe bari Kwa Kabuga, nimwegere Polisi kugirango mutange amazina. Tuzareba ubwo nidusanga nta kibazo bafite ubwo bararenganurwa basubire mu miryango yabo. Keretse nidusanga hari ikibazo cy’umwihariko bafite kijyanye n’umutekano.”
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Nyamurinda yavuze ko bagiye gukurikirana icyo kibazo
Kwa Kabuga ni ikigo giherereye I Gikondo mu Karere ka Kicukiro cyakira abafatiwe mu ngeso ziririmo uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge, gusabiriza, ubujura, gukina urusimbi, ubucuruzi bw’akajagari ndetse n’abandi bashobora guhinduka ikibazo kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange.
Makuruki.rw