Mu murenge wa Gasaka w’akarere ka Nyamagabe, umuryango wa Bavakure uba mu nzu itarengeje meteri imwe kandi isakaje shitingi. Ibi ngo byatewe n’ubuyobozi bwasabye Bavakure kugabanya inzu yubakaga, ngo ihwanye n’amabati yemerewe, nyamara birangira nayo Gitifu ayariye.
Ni mu kagari ka Kigeme, mu mudugudu wa Gakoma, muri Gasaka. Bavakure afite umugore n’umwana. Batuye mu mudugudu w’abahejejwe inyuma n’amateka, mu nsi gato n’inkambi y’abanyekongo ya Kigeme. Bamwe mu baturage bari muri uyu mudugudu biganjemo abahejejwe inyuma n’amateka, bavuga ko bababazwa n’ubuzima babayemo ariko cyane akavugira mugenzi wabo witwa Bavakure. Si nawe wenyine kandi, kuko hari n’uwitwa Gahenderi ufite abana babiri.
Bubaka inzu, ibiti bikaborera hejuru babuze isakaro
Aba baturage bavuga ko uyu Bavakure yemerewe amabati kimwe na bagenzi bikarangira ayabuze ngo kuko yagiye ananizwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari witwa Nkundimana Noheli na bamwe mu bayobozi b’umurenge. Mu kumunaniza bamusabaga kugabanya inzu yari yubatse (ayigabanya ubugari ), birangira ageze kuyo atuyemo ifite metero 1 itageze ubu ndetse n’amabati ntayo ikaba isakajwe shitingi.
Uyu we yarubatse ibiti birimo birabora kubera kubura isakaro
Nk’uko bigaragara ku mafoto yafashwe na bwiza.com, si uyu wenyine ufite ikibazo gusa, kuko abaturage bo muri uyu mudugudu bamwe na bamwe badafite aho kuba kubera ko amabati bemerewe nk’ubufasha atigeze abageraho, ahubwo yaburiye mu buyobozi bw’Akagari.
Bategereje amabati abuze basakaza shitingi n’ibti
Uyu ni umusarane ukoreshwa kandi uri ku inzira
Source: Bwiza.com