Hari impungenge ko ikiraro cya Nyabugugo gishobora kuriduka
Ikiraro cya Nyabugogo gihuza Uturere twa Nyarugenge na Gasabo mu Mujyi wa Kigali, cyuzuye ibinogo bitera umubyigano w’imodoka, rimwe na rimwe hakabera n’impanuka, ibi bigatuma abatwara ibinyabiziga batabaza inzego bireba ngo hagire igikorwa amazi atarerenga inkombe.
“Ikiraro cyahindutse nk’ igisoro. Imodoka zikigeraho kigatigita, hahora umubyigano w’ibinyabiziga ku buryo, hatagize igikorwa mu maguru mashya ,abantu bashobora kuzisanga mu mugezi wa Nyabugogo.”
Ibi ni ibivugwa n’abagenzi ndetse n’abatwara ibinyabiziga banyura kuri iki kiraro.
Ikiraro kiratigita, abakinyuraho bikanga ko gishobora kuriduka
Mu mwaka wa 2014, nibwo hatangiye kugaragara ibinogo ku Kiraro cya Nyabugogo byaje kugenda byiyongera uko iminsi yagiye ihita, nk’uko abakinyuraho umunsi ku munsi babitangarije IGIHE.
Kamuzinzi Kasim, atwara imodoka rusange zitwara abagenzi yagize ati “Hashize nk’imyaka ibiri ibi binogo bitangiye kugaragara, ariko ubu urabona ko byiyongereye wagira ngo ni igisoro. Hahora umubyigano udashira, ku buryo mu masaha ya mu gitondo usanga abagenzi bijujuta.Iyo tumaze umwanya tugihagazeho usanga bamwe ubwoba bwabatashye kuko uba wumva gititira, ukagira ngo kigiye kuriduka.”
Rwamucyo Joseph, umuturage uvuga ko anyura kuri iki kiraro ava cyangwa ajya mu kazi, na we ati “Iyo ari mu masaha ya nimugoroba, haba hari umubyigano ukomeye kubera n’ibikamyo biba bihanyura ari byinshi. Urahagera ukumva kiri gutigita ku buryo hatagize igikorwa mwazasanga abantu bashiriye mu mugezi wa Nyabugogo.”
‘Habera impanuka buri munsi’
Uwamahoro Marie Rose, atuye hafi y’iki kiraro aho bita mu Kiderenka, avuga ko nta munsi ushira hatagongewe umuntu.
Yagize ati “Kubera umubyigano w’imodoka, moto n’amagare, nta munsi ushira hatagongewe umuntu cyane cyane abatwaye amagare n’abo bahetse ni bo nkunze kubona. Abanyamaguru na bo nubwo hari inzira yabo bahanyura bigengesereye.”
‘Abanyura kuri iki kiraro ntibakwiye kugira impungenge’
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Imihanda(RTDA) , Guy Kalisa, yatangarije IGIHE ko ibinogo biri ku kiraro cya Nyabugogo bizwi.
Yagize ati “Ibyo binogo birazwi, tuzabikora mu ngengo y’imari ya 2016-2017. Kiriya kiraro kirateze ntigishobora kuriduka nk’uko abantu babivuga, bashire impungenge.”
Kalisa yakomeje avuga ko kuri ubu hari gusanwa ibindi biraro byigeze kuriduka, birimo ikiraro Rwabusoro gihuza Akarere ka Nyanza na Bugesera cyaridutse mu mwaka wa 2014, hamwe n’ikiraro cya Gashora bikazarangira mu kwezi kwa Nzeri 2016.
Ikiraro cya Nyabugogo
Umubyigano uba ari wose
Hahora umubyigano w’imodoka, amagare na moto
Usibye ibinogo, abagenzi bavuga ko iki kiraro gitigita nk’igishaka kugwa
Ibinogo biri kuri iki kiraro birushaho gutera impungenge abagikoresha
emmaw
http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-impungenge-ko-ikiraro-cya-nyabugugo-gishobora-kuriduka